Komisiyo ya Sena mu gikorwa cyo kumenyekanisha amahame remezo

Kuri uyu wa 4 taliki 18/5/2017, Akarere ka Bugesera kasuwe na Komisiyo ya Sena ya Politiki n’imiyoborere myiza. Avuga ku mpamvu y’uru ruzinduko, Honorable senateri Rugema Michel ati: ‘’Amahame remezo ari mu itegekonshinga ry’Urwanda. Ikigenderewe ni uguhuza ibyo inzego zikora buri munsi n’iryo tegekonshinga’’. Buri wese aho ayobora agenda areba ayo amahame uko yubahirizwa. Nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Nsanzumuhire Emmanuel abivuga amahame remezo ari mu itegekonshinga ry’u Rwanda ashingiye ku mateka y’igihugu. Nsanzumuhire ati: ‘’Ubuyobozi bw’igihugu bwaje bukurikira genocide yakorewe abatutsi bwaje bushiraho amahame kugirango kugirango hubakwe ubumwe bw’abanyarwanda’’. Ayo mahame ni ugukumira no guhana icyaha cya genocide, kurwanya ihakana n’ipfobya ryayo no kurandura ingangabitekerezo ryayo, kurandura burundu ivangura n’amacakubiri bishingiye ku bwoko, akarere n’ibindi no gushyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda. Gusaranganya ubutegetsi ntabwikanyize. Kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa democrasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, uburinganire bw’abanyarwanda bose n’ubwo umugore n’umugabo bushimangirwa n’uko abagore bagira nibura mirongo 30% by’imyanya mu nzego zifata ibyemezo. Kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo. Gushaka buri gihe umuti w’ibibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye. Honorable Senateri Kazarwa Gertrude ati: ‘’Igikorwa cy’uyu munsi ni ukumenyekanisha amahame remezo kugirango inzego zinyuranye ziyasobanukirwe ziyashyire mu bikorwa mu nshingano zabo za buri munsi’’. Umuyobozi w’Akarere Bwana Nsanzumuhire yavuze ko abatumiwe kugirango bitabire igikorwa cyo gusobanurirwa amahame remezo ari mu itegekonshinga, bose bagera ku baturage kandi ko bari mu inzego zinyuranye zifashishwa mu guhuza abaturage n’abayobozi. Mukantare Jacqueline