KOICA MU BUFATANYE N’AKARERE KA BUGESERA MU KURANDURA UBUKENE
Umuryango w’Abanya-Korea ugamije kurwanya ubukene no guteza imbere iterambere rirambye, 'KOICA' wagiranye ibiganiro by'ubufatanye n'Akarere ka Bugesera mu mushinga ugamije kurandura ubukene binyuze mu bikorwa byo gufatanya kubaka ibikorwaremezo mu buvuzi, mu buhinzi, mu burezi ndetse no mu bikorwa byo kwita ku imibereho myiza y'abaturage aho batuye mu midugudu.
Iri tsinda ryasuye Akarere ka Bugesera kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Kanama 2025, ryakirwa n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard.
Muri ibi biganiro, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yashimye ubu bufatanye, avuga ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere abaturage b’Akarere ka Bugesera no kubafasha kuva mu bukene, cyane cyane binyuze mu mishinga ifatika ihuriza hamwe ubuzima, uburezi n’ubukungu.
KOICA izafatanya n’Akarere ka Bugesera kubakira no gushyigikira ibikorwaremezo by’ubuzima, gufasha abaturage kongera umusaruro no guhanga udushya mu buhinzi, guteza imbere ireme ry’uburezi n’ibikorwaremezo by’amashuri, no gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije iterambere ry’imidugudu n’ubuzima bw’abaturage.
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Akarere ka Bugesera n’Umuryango w’Abanya-Korea, hagamijwe guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage ndetse no kurushaho gutsura umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Korea.