IKIPE YA BUGESERA FC YABONYE UMUTERANKUNGA MUSHYA

Ikipe y’Akarere ka Bugesera ‘Bugesera FC’ yasinyanye amaserano umuterankunga mushya, uruganda rutunganya inyama z’inkoko rwa Poultry East Africa Ltd “Cooko-Inkoko koko” ukorera ubworozi bw’inkoko mu murenge wa Mayange.

Ni umuhango witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, Perezida wa Bugesera FC Rutayisire Jackson, ndetse n’Umuyobozi wa Poultry East Africa Ltd, Shumei Lam.

Impande zombi zasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri (2), aho uru ruganda ruzajya ruha ikipe ya Bugesera FC miliyoni 50 frw buri mwaka, naho iyi kipe nayo ikajya yambara imyenda yamamaza ibikorwa by’uru ruganda.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko ikipe ya Bugesera FC igomba kugira abandi baterankunga bayiha ubushobozi bwiyongera ku ngengo y’imari ihabwa n’Akarere ka Bugesera, agaragaza ko iyi kipe ari kimwe mu bikorwa byinshi Akarere gashyigikira, bityo ko bitoroheye Akarere kubona ingengo y’imari yafasha ikipe ijana ku ijana.

Yagize ati: “Nubwo Akarere kifuza ko ikipe ibaho, ntabwo ibyo ikipe isaba byose Akarere kabitanga; ntabwo tubifite. Ikipe, siporo; ni kimwe mu bikorwa byinshi Akarere gafite. Ntabwo byoroheye Akarere kubona ingengo y’imari yafasha ikipe ijana ku ijana, niyo mpamvu ibyo Akarere gatanze biba bisaba ko hagira n’abandi bagira icyo bongeraho kugira ngo ikipe ihagarare neza.”

Akomeza agira ati: “Inshingano rero yacu ya mbere ku ikipe, ni ukuyifasha kubaho, kuyishyigikira no kuyishakira amaboko. Icya kabiri, ni ukureba uko yashimisha abaturage kuko ikipe iba ibereyeho abaturage. Icya gatatu, ni ubukangurambaga. Icya kane, ni ukureba ko twafatanya mu kubona impano zava muri aka Karere. Wa mwana ukura areba iyo mikino ubwabyo agira igitekerezo akamenya uwo mukino akumva nawe yawukina niyo ntacyo wakora ngo umuteze imbere.”

Muri uyu mwaka w’Imikino, Bugesera FC izambara Cooko-Inkoko ku myambaro yayo bayamamaze muri Stade y’Akarere ka Bugesera n’ahandi hashoboka.

Poultry East Africa Ltd imaze gutera inkunga amakipe abiri y’Akarere ka Bugesera, arimo Bugesera Cycling Team na Bugesera FC mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza n’iterambere by’aho uru ruganda rubarizwa.