KAMABUYE: ABATURAGE BASABWE KUGIRA UMUCO W’ISUKU MU NGO NO KU MUBIRI
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, yasabye abaturage b’Umurenge wa Kamabuye kugira umuco w’isuku n’isukura haba mu ngo ndetse no ku mibiri yabo.
Ibi yabibasabye mu nteko y’abaturage yabaye ku wa Kabiri, tariki ya 30 Nzeri 2025, ibera mu Kagari ka Burenge.
Mu butumwa bwe, Imanishimwe Yvette yibukije abaturage ko isuku ari imwe mu nkingi zifasha umuntu kugira ubuzima bwiza, kandi ikaba n’umusingi w’iterambere ry’umuryango.
Yagize ati: “Isuku ni ingenzi mu buzima bwacu bwa buri munsi. Iyo uyigize umuco, wirinda indwara kandi ugafasha urugo rwawe kugira imibereho myiza. Turabasaba ko buri rugo rwose rwagira intego yo kuba intangarugero mu isuku, tukuyigira umuco wacu wa buri munsi, yaba mu ngo zacu, aho dutuye ndetse no ku mibiri yacu. ”
Abaturage bitabiriye inteko bashimye ubutumwa bahawe, bavuga ko bugiye kubafasha kongera imbaraga mu gukomeza gusukura ingo zabo no kugira umuco wo kubungabunga isuku ku mibiri yabo.
Umwe mu baturage, Mukamana Chantal, ati:“Inteko nk’izi ziduha ubumenyi bwo kwibuka ko isuku itareba umuntu umwe gusa, ahubwo ireba buri wese. Tugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo tugire umuryango usukuye kandi uzira indwara.”
Inteko y’abaturage yabereye i Burenge yanasize abaturage bungutse ubumenyi ku ngamba zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho myiza, barushaho gusobanukirwa uruhare rwabo mu kuyishyira mu bikorwa.