Kakulu Mpando Floribert yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Kakulu Mpando Floribert yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda Kuva 1996 agera mu Rwanda, taliki ya 14/7/2016, Kakulu Mpando Floribert yarahiriye igihugu ashyira umukono ku nyandiko yemeza ko guhera none ahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda. Ukuboko kw’ibumoso gufashe ibendera ry’igihugu, uko i buryo kuzamuye, Kakulu akomoka muri teritwari ya Moba Akarere ka Tanganyika mu gihugu cya Repubulika Iharanira Democratie ya Kongo akaba yarashakanye n’umugore w’umunyarwanda yarahiriye u Rwanda ko yemeye kuba Umunyarwanda. Bwana Harerimana Gaspard Ushinzwe abinjira n’abasohoka mu Karere ka Bugesera yemeza ko ikizamini kimuhesha kuba umunyarwanda Kakulu yagitsinze. Ati :’’Uko amategeko abiteganya kugirango ubone ubweneguhugu bw’u Rwanda binyura mu nzira ndende’’. Bwana Harerimana yavuze ko kugirango yemerwe, Kakulu yasabwe ibyangombwa by’igihugu akomokamo, Indangamuntu y’igihugu cya Kongo, ibyangombwa by’inzira yerekanaga ubwo yinjiraga mu Rwanda, imbyangombwa bimwemerera gutura mu Rwanda’’. Nk’uko Bwana Harerimana abyemeza, icyagaragaye ni uko yamenye umuco nyarwanda. Umuyobozi w’Akarere Bwana Nsanzumuhire Emmanuel, yemeza ko Kakulu amaze igihe kinini agenzurwa. Ati: ‘’Afite imico y’u Rwanda, amaze kumenya abanyarwanda’’. Umuyobozi w’Akarere yakomeje aha impanuro Kakulu n’abari bamuherekeje. Ati: ‘’Nk’undi munyarwanda, inshingano ye ni uko yarangwa n’ubupfura, ishyaka n’ubutwari, akarushaho kwiyumvamo ko ari umunyarwanda, akitabira gahunda za Leta nk’umunyarwanda ukunda igihugu , akagenda yemye’’. Bwana Kakulu Mpando Floribert utuye mu Karere ka Bugesera, yinjiye mu Rwanda 1996, ashakana n’umugore w’umunyarwandakazi 1998. Ubu akaba akora akazi k’ubuforomo muri gereza ya ntsinda. Mukantare Jacqueline