JADF N’AKARERE KA BUGESERA BIYEMEJE KWIMURA IMIRYANGO 96 IGITUYE MU KIRWA CYA SHARITA

Abagize Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Bugesera-JADF Bugesera bavuga ko bagiye kugira uruhare n’ubufatanye n’Akarere ka Bugesera mu kubakira amacumbi imiryango igera kuri 96 igituye mu Kirwa cya Sharita giherereye mu Murenge wa Rweru.

Ibi babitange nyuma yo kugaragarizwa ibikubiye muri gahunda y’iterambere ry’Akarere ry’imyaka itanu ndetse n’ikibazo cyo kwimura aba baturage bagituye mu kirwa cya Sharita, ubwo bari mu Nama y’Inteko rusange ya JADF-Bugesera.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Umwali Angélique, yasabye abafatanyabikorwa gukomeza gushyigikira uyu mushinga wo kwimura abatuye mu kirwa cya Sharita kugira ngo abaturage bazatuzwe ahantu heza.

Ati: “Uyu mushinga ni ingenzi cyane kuko uzafasha kwimurira abaturage mu midugudu y’icyitegererezo, bakabaho neza kandi babone serivisi z’ibanze. Dusaba abafatanyabikorwa gukomeza kudutera ingabo mu bitugu kugira ngo tugere ku ntego.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa (JADF) mu Karere ka Bugesera , Murenzi Emmanuel,  yavuze ko nk’abafatanyabikorwa bazakomeza gushyigikira ibikorwa by’iterambere ry’akarere.

Ati: “Twiyemeje gukomeza gufatanya n’Akarere mu mishinga yose igamije iterambere ry’abaturage. Umushinga wo kwimura imiryango ituye mu kirwa cya Sharita ntuzahungabana, tuzawushyigikira kugeza ugeze ku musaruro wifuzwa.”

Biteganyijwe ko muri uyu mushinga wo kubakira abaturage bagituye mu kirwa cya Sharita hazubakwa inzu 48 zo mu bwoko bwa 2 in 1 azuzura atwaye asaga miliyoni 718 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu Karere ka Bugesera habarizwaga ibirwa bibiri byari bituwe n’abaturage, ari byo ikirwa cya Mazane n’icya Sharita. Ubu, ikirwa cya Mazane nta muturage ukihatuye kuko bose bimuriwe mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Mbuganzeri mu Murenge wa Rweru.

Mu ngengo y’imari y’umwaka ushize wa 2024–2025, Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera batanze umusanzu ungana n’agera kuri miliyari esheshatu z’amafaranga y’U Rwanda.