JADF BUGESERA YATANGIJE IMURIKABIKORWA RYITEZWEHO GUFASHA ABATURAGE GUSOBANUKIRWA SERIVISI ZITANDUKANYE
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yagaragaje ko imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere rigira uruhare mu gusobanurira abaturage serivisi n’ibikorwa bikorerwa mu Karere, asaba abaturage kwitabira icyo gikorwa kugira ngo bahungukire ubumenyi butandukanye.
Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025 ubwo yafunguraga ku mugaragaro imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere rizamara iminsi itatu (3) riri kubera kuri stade y’Akarere ka Bugesera.
Meya Mutabazi yashimiye abitabiriye iki gikorwa avuga ko baje kongera kwerekana ibyo bakora mu Karere; ari muri serivisi n’ibyo bagejeje ku baturage.
Ati: “Twishimira iyo mikoranire myiza n’iryo huriro kuko bituma abaturage bagezwa kuri serivisi nyinshi, bakigishwa byinshi kandi nabo bafatwa nk’umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye.”
Perezida w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera, Murenzi Emmanuel na we avuga ko iri murikabikorwa ribafasha kugaragaza ibyo bakora ndetse b’abaturage bakabona umwanya wo gusobanuza amakuru ajyanye na serivisi zitandukanye.
Ati: “Iri murikabikorwa ridufasha mu gusobanurira umuturage akarushaho kumenya n’uruhare rwe mu bimukorerwa kuko twumva y’uko ibyo twakora byose umuturage tutajyanyemo na we nta terambere rirambye twabona.”
Imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ryitabiriwe n’abarenga 70 bakorera ibikorwa binyuranye mu Karere ka Bugesera. Iri murikabikorwa riteganyijwe gusozwa kuri iki Cyumweru tariki 29 Kamena 2025, aho hazatangwa ibihembo ku bagaragaje ibikorwa byabo kurusha abandi.