Ishyo Arts Centre mu gikorwa cyo kwibuka hifashishijwe ibihangano

Ishyo Arts Centre mu gikorwa cyo kwibuka hifashishijwe ibihangano Urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera rurakangurirwa gusigasira amateka ya jenocide yakorewe abatutsi hifashishijwe ibihangano. Ibyo Umuyobozi wa Ishyo Arts Centre akaba ari nawe uhagarariye igikorwa cyiswe project Arts and Memory, Carole Karemera, yabibwiye urubyiruko, ubwo hamurikwaga igihangano cyiswe katedrali mu Karere ka Bugesera taliki ya 21/6/2016. Taliki 21 kamena 2016 urubyiruko rwa ISHYO Arts Centre rwasuye urubyiruko rw’akarere ka Bugesera, umurenge wa Nyamata. Icyari kigamijwe kwari ukwibuka hifashishijwe ibihangano, bikangurira urubyiruko kwibuka kandi rwiyubaka. Nibagwire Didacienne ushinzwe imishinga n’ibihangano mu Ishyo Arts Centre yavuze ko impamvu batekereje kwibuka hakoreshejwe ibihangano ari uko abana bato badasobanukirwa imvugo zikoreshwa mu gihe cyo kwibuka. Ati : «Umwana yifashishije igihangano giherekejwe n’amagambo yanditse, abasha kumenya uko genocide yakozwe ». Ushinzwe urubyiruko umuco na siporo mu karere ka Bugesera Rwumbuguza Felix nawe yakanguriye urubyiruko rw’akarere ka Bugesera kwitabira gukora ibihangano kuko ari inzira yafasha u Rwanda kubika amateka.Ati : «Ni ibihangano ni inzira yo gusigasira amateka ». Uretse no gusigasira amateka, akomeza arukangurira gukora ibihangano byabafasha kwiteza imbere biciye mu buhanzi. Yabwiye urwo rubyiruko ko akarere kiteguye gutera inkunga uwariwe wese ushaka gukora igihangano. Urubyiruko rwa ISHYO Arts Centre rwasuye urubyiruko rw’akarere ka Bugesera rwakoze igihangano gifite ishusho ya Catederale y’i Kabgyayi. Batekereza icyo gihangano gikozwe mu bikarito; Carole Karemera yavuze ko Catedrale ari ikintu gikomeye kandi cyubakwa n’imbaraga zidasanzwe. Igitekerezo cy’icyo gihangano ni uko urubyiruko rukoresheje imbaraga nyinshi nk’izubaka Catedrale rwagera ahantu hashimishije. Niyongira Ange Uhagarariye ibuka mu murenge wa Nyamata yavuze ko iki gikorwa cyo kwibuka hakoreshejwe ibihangano bizafasha urubyiruko mu guhindura imyumvire. Munyensanga Francois