IRUSHANWA RYA “20KM DE BUGESERA” RIGIYE KUBA KU NSHURO YA KARINDWI

Irushanwa ngarukamwaka ryo gusiganwa ku magare no gusiganwa ku maguru ku batarabigize umwuga rizwi nka 20KM de Bugesera rigiye kongera kuba ku nshuro ya karindwi aho iry’umwaka rizaba tariki ya 29 Kamena 2025, rigatangirira ndetse rikanasorezwa muri Stade y’Akarere ka Bugesera.

Abategura iri rushanwa barimo Akarere ka Bugesera, Fondasiyo Gasore Serge ndetse na Marketing Touch babitangarije mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 22 Gicurasi 2025.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru, cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Gicurasi 2025, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yavuze ko iri rushanwa rizaba tariki 29 Kamena 2025, ari kimwe mu bikorwa bikomeye bibera Karere ka Bugesera buri mwaka.

Yagize ati: “20 KM de Bugesera, ni isiganwa ritangirwamo ubutumwa ariko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa hagatangirwamo ibihembo, rikagaragaza kandi impano. Ni isiganwa abantu benshi bamaze kumenyera kuko rimaze kuba inshuro esheshatu.”

Rwabuhihi Innocent ushinzwe ibijyanye na tekinike mu irushanwa ry’uyu mwaka, yavuze ko bitandukanye no mu yindi myaka, kuri iyi nshuro amasiganwa yo ku maguru azatangirira ndetse agasorezwa muri Stade y’Akarere ka Bugesera.

Irushanwa 20 km de Bugesera ribamo abasiganwa ku maguru mu byiciro bitandukanye, ni ukuvuga icyiciro cy’abana bato, icy’ingimbi n’abangavu ndetse n’abakuze. Intera ndende ibaho muri iri rushanwa ni abasiganwa ibirometero 20km ku magare.

Habaho kandi n’umukino w’abantu bafite ubumuga basiganwa bakoresheje amagare y’abantu bafite ubumuga (wheelchairs).

Bimwe mu bihembo bitangwa muri iri rushanwa harimo igihembo cy’amafaranga agera ku bihumbi 200 Frw by’uwabaye uwa mbere, amashyiga ya Gaz yo gucana mu rugo, ibikoresho byo murugo bitandukanye, ibikoresho by’ishuri bihabwa abana b’abanyeshuri bitwaye neza muri iri rushanwa, ibihembo by’amagare n’ibindi.

Iri rushanwa ryatangiye mu mwaka wa 2013, ritegurwa ku bufatanye n'abatanyabikorwa b'akarere ka Bugesera barimo Fondasiyo Gasore Serge ndetse na Marketing Touch, WaterAid, DJAF Bugesera n'abandi, rikaba riba buri mwaka, rikabera rimwe kandi n’umunsi w’imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yavuze ko iri rushanwa rizaba tariki 29 Kamena 2025, ari kimwe mu bikorwa bikomeye bibera Karere ka Bugesera buri mwaka.

Rwabuhihi Innocent ushinzwe ibijyanye na tekinike mu irushanwa 20KM de Bugesera