Intumwa zarubanda barateguza Akarere kwakira iterambere ku buryo budasanzwe
Intumwa za rubanda ziyobowe na Honorable Mukayuhi Rwaka Constance zasuye Akarere ka Bugesera. Izo ntumwa za Rubanda bagize komisiyo y’imari n’ubukungu mu nteko ishingamategeko. Icyari kigenderewe kwari ukureberahamwe ingamba zafatwa kugirango Akarere ka Bugesera kagaragaramo ibikorwa byinshi by’itarambere.
Kuri uyu wa gatatu taliki 15/2/2017, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Nsanzumuhire Emmanuel yasobanuriye intumwa za rubanda ko hari ibikorwa bimaze gukorwa mu rwego rwo kwitegura impinduka mu iterambere. Ati: ‘’Igishushanyo mbonera cy’Akarere mu mirenge ya Ntarama, Nyamata na Gashora cyamaze gutunganywa’’. Nsanzumuhire yababwiye ko hari agace kateganyirijwe inganda mu murenge wa Gashora aho ubuso bungana na hegitari 200 buzubakwaho inganda. Ikindi gikorwa ni GAKO Ferm aho aborozi batangiye gutunganya ubutaka, ndetse n’ibikorwa by’amajyambere birimo imihanda, amazi n’amashanyarazi byagejejwe mu ishyamba rya Gako.
Akomeza asobanurira Intumwa za Rubanda, Bwana Nsanzumuhire yavuze ko, bitegura gukoresha ikibuga cy’indege hari abashoramari batangiye kubaka amahoteli. Kugeza ubu hamaze kubakwa hoteli 3 zishobora kwakira bantu benshi.
Bagira inama Akarere, Intumwa za Rubanda ziyobowe na Mukayuhi Rwaka Constance zasabye Akarere gukoresha kwinjira no mu bindi bikorwa nk’imihanda n’ibindi.Ikindi Intumwa za rubanda zagiriyeho Akarere inama yo kwegera abashoramari kugirango bafashe Leta kubaka ibikorwa by’amajyambere kuberako byagaragaye ko umuvuduko w’amajyambere Akarere gasabwa bitashoboka hagendewe ku ngengo y’imari yonyine.
Mukantare Jacqueline