Intumwa za Rubanda Umutwe wa Sena mu Karere ka Bugesera
Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Ukwakira2017 Intumwa ya Rubanda Umutwe wa Sena Mukakalisa Jeanne d’Arc ari kumwe na Senateri Mushinzimana appollinaire bombi bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano basuye Akarere ka Bugesera. Umuyobozi w’Akarere Nsanzumuhire Emmanuel ari kumwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abayobozi b’imirenge iri mu Karere ka Bugesera bunguranye ibitekerezo n’izo ntumwa za Rubanda Umutwe wa Sena.
Asobanura Impamvu y’uru ruzinduko Senateri Mukakalisa Jeanne d’Arc Vice Prezida wa komisiyo ; yavuze ko baje kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ihame remezo ryo gukumira no guhana icyaha cya jenoside , kurwanya ihakana n’ipfobya bya jenoside no kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragaramo byose.
Mu ijambo rye, Bwana Nsanzumuhire Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yavuze ko nyuma y’amateka ya jenoside yakorewe abatutsi 1994 byagaragaye ko mu Karere ka Bugesera ariho haguye abatutsi benshi. Yavuze ko impamvu ari uko n’ubusanzwe Bugesera cyari igice cyaciriwemo abatutsi.