Intore zo ku rugerero zashoje icyiciro cya mbere cy’urugero
Intore zo ku rugerero zashoje icyiciro cya mbere cy’urugero
Intore 74 zo mu murenge wa Mareba zashyize mu bikorwa imihigo bahize mu gihe basozaga itorero. Nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mareba Bwana Sebatware Magellan avuga; abayobozi bo mu nzego z’ibanze bishimira ko iyi gahunda y’itorero, ibafasha mu gushyira gahunda za Leta mu bikorwa, dore ko abari mu itorero babafasha mu mutekano no gusobanurira abaturage gahunda za Leta.
Intore z’abanyeshuri bari ku rugerero bakora ibikorwa bitandukanye by’imirimo y’amaboko. Nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yabitangaje taliki 1/4/2016; umunsi wo basozaga icyiciro cya 1 cy’urugerero, intore zakoze umurimo ukomeye wo gutera ibiti ku kiraro kigabanya umurenge wa Mareba na Musenyi. Bafashije gukemura ibibazo by’abaturage, bubatse uturima tw’igikoni twicyitegererezo, bakoze umurimo wo kubarura abana bataye amashuri, babaruye banakangurira abaturage
batatanze ubwisungane mu kwivuza kwisyura ubwisungane mu kwivuza.
Ubwo akarere kasuraga ibikorwa by'intore; mu kagari ka Rugarama mu murenge wa Mareba, umukecuru Nyirampakaniye Francine w’imyaka 65 y’amavuko, wakorewe ibikorwa bifita agaciro k’amafaranga ibihumbi 18 by’amanyarwanda, avuga ko ibikorwa intore z’abanyeshuri ziri ku rugerero, zamukoreye birimo kumwubakira akarima k’igikoni no kumuhingira, biri kumukura mu bwigunge. Cyane ko asanzwe ari ikimuga. Ati: “nta muntu wangeragaho ariko kubona abana baza bakanyubakira bakampingira ndabyishimira cyane. Ni uko ntabona icyo mbaha nabashimira”. Mujawamariya Marie Claire na we wakorewe ibikorwa nk’ibi ; we avuga ko akarima k’igikoni k’icyitegererezo yubakiwe, kazamufasha kwiyubakira akandi nk’ako.
Ashimira intore ziri ku rugerero, Bwana Gasarabwe Canisius ushinzwe ibikorwa by’itorero mu karere ka Bugesera, avuga ko ibikorwa izi ntore zikora byigaragaza. Yaboneyeho no kubasaba gukora gahunda y’ibikorwa mu nyandiko kugira ngo ibyo badakoresha amaboko bisaba ubufasha, Akarere kabibafashemo ariko babitanze mu nyandiko.
Intore zo kurugerero zishoje icyiciro cya mbere cyatangiye taliki ya 27/1/2016, ikindi cyiciro giteganyijwe guhera taliki ya 22/4/2016. Muri uyu mwaka mu karere ka Bugesera hari hiyandikishije intore 1800 hitabira 1704, bahwanye na 95%. Bwana Gasarabwe akavuga ko ritararenga ko n’abasigaye bazaza mu kicyiro kindi.
Mukantare Jacqueline