Inkunga zivana abaturage mu bukene zizashingira ku mibereho y’umuryango
Imirenge yose igize Akarere ka Bugesera ifite amafaranga agurizwa abaturage batishooye kugirango bivane mu bukene. Aya mafaranga yishyurwa n’inyungu ihwanye n’ibihumbi 2000 Frs yishyurwa mu gihe kitarenze imyaka ibiri.
Aya mafaranga ahabwa umuturage wagaragaje umushinga ubyara inyungu. Amafranga fatizo umuntu aheraho ni 100.000 Frs yongerwa uko umushinga ugenda waguka.
Umwali Angelique Umuyobozi w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabwiye abaturage bo mu Mudugudu wa Kagomasi Akagari ka Kagomasi Umurenge wa Gashora, ubwo baganiraga nyuma y’umuganda wo kuri uyu wa 25/03/2023, ko ayo mafaranga agihari abafite imishinga bayigeza ku murenge ndetse n’ubundi bushobozi bwo kwivana mu bukene buzagenerwa abaturage Leta yamaze kubutekerezaho
Icyakora, Madamu Umwali yibukije ko ubu buryo bushya butandukanye n’ubwakoreshwaga butazagendera ku byiciro by’ubudehe ahubwo buzagendera ku mibereho y’umuryango.
Akomeza avuga ko umuryango utishoboye uzahabwa ubufasha bukomatanyije bagakorana amasezerano n’ubuyobozi nyuma y’imyaka ibiri akagaragaza aho ageze yivana mu bukene agakomeza kwiteza imbere adaherekejwe.
Abageze mu zabukuru, abana bibana n’abandi batishoboye kubera uburwayi cyangwa ubumuga abo nibo bazakomeza guhabwa inkunga y’ingoboka.