INGO ZITAGIRAGA UMURIRO W’AMASHANYARAZI ZIGIYE KUYAHABWA
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2025, Umuyobozi w'Akarere, Mutabazi Richard yakiriye itsinda ry’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) baganira ku mushinga wo kugeza amashanyarazi ku ngo z'Abaturage cyane cyane mu bice by'icyaro bitagiraga umuriro.
Ni muri gahunda yo kwegereza umuriro w'amashanyarazi abaturage b'Akarere ka Bugesera; umushinga biteganijwe ko uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2025-2026.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amasharanyarazi ku ruhare bugira mu rwego rwo kwihutisha iterambere no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage
Uyu mushinga wo kugeza umuriro w’amashanyarazi uzibanda mu Mirenge yose igize Akarere ka Bugesera hibandwa mu bice by’icyaro cyane cyane ibitagerwagamo n’umuriro w’amashanyarazi. Byitezwe kandi ko uyu mushinga uzatanga akazi ku batura batuye muri iyi mirenge.
Muri gahunda yo kwegereza abaturage ibikorwaremezo by’amashanyarazi mu Karere ka Bugesera, ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare bwa 2022, bugaragaza ko kuri ubu hirya no hino mu mirenge 15 abamaze kuyagezwaho bari ku kigereranyo cya 60.8%; abo yagezeho bakaba batanga ubuhamya bw’ibikorwa by’iterambere bagezeho.