INGO ZISAGA IBIHUMBI 78 ZIGIYE GUTERERWA UMUTI WICA IMIBU ITERA MALARIYA
Hagamijwe gukomeza ibikorwa byo kurwanya indwara ya Malariya, Akarere ka Bugesera ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) SFH Rwanda, hagiye gutangira igikorwa cyo gutera umuti wica imibu mu ngo zisaga ibihumbi 78 mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa ry’udukoko dutera Malariya.
ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo itegura igikorwa cyo gutera umuti wica imibu mu nzu, yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025, iyoborwa n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Imanishimwe Yvette.
Iki gikorwa kitezweho gufasha abaturage gukomeza kugira ubuzima buzira umuze, cyitezweho gutangira mu minsi mike iri imbere, kikazamara ibyumweru bibiri. Abakozi b’inzobere mu buzima bazajya baterera uyu muti mu nzu no mu bice byegereye aho imibu ikunda kororera.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Imanishimwe Yvette, yavuze ko iki gikorwa ari kimwe mu ngamba zifatika zigamije kurandura Malariya mu Karere.
Yagize ati: “Twishimiye kuba Bugesera iri mu turere dukomeje gushyira imbaraga mu kurwanya Malariya. Dutera uyu muti mu ngo z’abaturage kugira ngo twirinde indwara ikomeje kwibasira benshi, kandi dusaba buri wese gufatanya n’abatera kugira ngo ibikorwa bigende neza.”
Uretse gutera umuti, Akarere ka Bugesera n’inzego z’ubuzima zisaba abaturage gukomeza gukoresha inzitiramibu zifite umuti, kwirinda amazi ahagarara no gusukura ahantu hose hashobora kororera imibu.
Nk’uko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ibigaragaza, Malariya igenda igabanuka mu gihugu hose kubera ibikorwa nk’ibi byo gutera imiti, gutanga inzitiramibu, no gukangurira abaturage kwitabira gahunda z’isuku.
Muri uyu mwaka, mu Karere ka Bugesera ingo zisaga ibihumbi 78 ni zo zizatererwa umuti wica imibu itera Malariya, ziri mu Mirenge ya Rweru, Gashora, Kamabuye, Ngeruka, Nyarugenge, Ruhuha, Mareba, Mayange Nyamata n'indi Mirenge.
Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage.

Iki gikorwa cyo gutera imibu kizakorwa ku bufatanye bw'Akarere ka Bugesera, RBC na SFH Rwanda
