Ingengo y’imari ivuguruye itanga icyizere
Ingengo y’imari y’Akarere ka Bugesera 2016-2017 mu ivugururwa ryayo yiyongereyeho 1,730,369,293 Fr. Ingengo y’imari 2016-2017 yanganaga na 13,553,452,433 Fr yarakoreshejwe, muri iri vugurura ihwanye na 15,283,821,726 Fr. Iyo ngengo y’imari yemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera kuri uyu wa 30/1/2017.
Perezida wungirije w’inama Njyanama y’Akarere yemeza ko ingengo y’imari ivuguruye itanga icyizere ko ibikorwa biteganijwe muri aya mezi 6 asigaye bizarangizwa neza nta mbogamizi. Ati: “Dukurikije ko ingengo y’imari ivuguruye yiyongereye itanga icyizere ko ibikorwa biteganyijwe bizarangira neza’’.
Umunyamabanganshingwabikorwa w’Akarere yamaze impungenge Abajyanama bagaragaje ko imihanda igenda yangirika, ababwira ko muri iyi ngengo y’imari ndetse n’ikindi gihe imihanda yangiritse isanwa.
Ku birebana no kurwanya imirire mibi ifite ingengo y’imari nto, Umunyamabanganshingwabikorwa yagaragaje ko nta mpungenge biteye kuberako ari umuhigo ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’izindi gahunda za Leta zunganira uwo muhigo. Aha yavugaga gahunda ya gira inka munyarwanda, gahunda y’akarima k’igikoni biherekezwa ndetse bikunganirwa n’igikorwa cy’amata ahabwa abana. Ati: ‘’Ibyo biherekezwa n’ubukangurambaga ku bijyanye no kwigisha abaturage kurya inryo yuzuye kubera ko byagaragaye ko hari n’aho umwana agaragaraho imirirere mibi kandi urugo rwishoboye’’.
Abajyanama bemeje ingengo y’imari ivuguruye ihwanye na 15,283,821,726 Fr.
Mukantare Jacqueline