INGAMBA ZIHARIYE MU KURWANYA IMYUBAKIRE Y’AKAJAGARI

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera busaba abayobozi b’Imidugudu ubufatanye mu guca imyubakire y’akajagari mu mirenge ya Ntarama na Mayange nk’imirenge iri kwagukiramo Umujyi wa Nyamata, basabwa kujya batanga amakuru ku myubakire ibera mu midugudu batuyemo kugira ngo barusheho kugira uruhare mu gukumira imyubakire yangiza igishushanyombonera cy’Akarere n’icy’ikibuga cy’indege.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Umwali Angelique, agaragaza impamvu imirenge ya Nyamata, Ntarama na Mayange ihanzwe amaso mu buryo bwihariye bwo gukumira abubaka mu kajagari ko ari mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu gishushanyo mbonera cy’Akarere mu kunoza imyubakire n’imikoreshereze y’ubutaka.

Ati: "Akarere ka Bugesera kari gutera imbere, aho turi kugira imbogamizi y’uko tutarebye neza imirenge imwe yazahinduka akajagari.”

Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterembere ry'Ubukungu, Umwali Angelique, akomeza avuga ko ibi kugira ngo bigerweho bisaba ko ubuyobozi bubigiramo uruhare ariko bihereye hasi ku Mudugudu.

Ati: "Kubikemura birashoboka igihe umuyobozi w’Umudugudu, Ushinzwe Umutekano, Akagari n’Ubuyobozi bw’Umurenge ndetse n’Akarere twese dufatanyije mu kumva yuko kubaka ubanza gusaba icyangombwa kandi ukubaka ahagenewe imiturire.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Tetero mu Kagari ka Kagenge mu Murenge wa Mayange, Rudahemuka Charles, ati:" hari bamwe muri twe barebera ntibatange amakuru y’aho bubaka bitemewe n’amategeko, tugiye gufatanya mu kugira abantu inama yo gukuraho ibyo bubatse ndetse tunarushaho kubagira inama yo kubaka babanje gusaba ibyangobwa.” 

Hagamijwe gukomeza kumenyekanisha igishushanyombonera, ubuyobozi bw’Akarere bukangurira abaturage kumenya uko bareba ibiteganywa n’igishushanyombonera batiriwe bagana ibiro by’inzego za Leta; bahubwo bakoresheje telefoni igendanwa, bagakanda *651#. Hari kandi n’urubuga abantu bafite smart phone cyangwa internet bashobora kwifashisha, bisaba gusa kuba uzi UPI y’ubutaka ushaka kureba amakuru yabwo ukayishyiramo: https://geodata.rw/portal/apps/View/index.html?appid=706031fd9c8a4e749f1985ec831e01f4.

Abaturage kandi bakangurirwa kubaka babanje gusaba ibyangombwa no kubyubahiriza igihe babihawe. Hakorwa ubugenzuzi bw’imyubakire buhuriweho n’ inzego z’ibanze (Umudugudu, Akagali, Umurenge n’Akarere). Hongerewe umubare w’abakozi bashinzwe ubugenzuzi bw’imyubakire (cyane cyane bakorera mu Mirenge y’Umujyi) ndetse hanashyizweho ibihano hakurikijwe amategeko y’imyubakire abatubahiriza ibiteganywa n’Igishushanyombonera.

Hashingiwe ku mibare y’ibarura rusange rya gatanu (5) ry’ingo n’imiturire rya 2022, Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere 3 tugaragiye Umujyi wa Kigali, aho mu mwaka wa 2050 kazaba gatuwe n’ abaturage 1,206,500 bavuye kuri 551,000 bari bagatuye mu mwaka wa 2022. Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2050 abagera kuri 1,000,000 (ni ukuvuga 83%) bazaba batuye mu mijyi y’Akarere iherereye mu Mirenge ya Nyamata, Ntarama, Mayange, Rweru, Ruhuha, Rilima, Mwogo na Juru bavuye ku 226,000 (bangana na 40%) bari batuye mu mujyi mu 2022. Ni mu gihe mu cyaro muri site z’imidugudu mu mwaka wa 2050 biteganyijwe ko hazaba hatuye abaturage 206,000 gusa bangana na 17% bavuye kuri 60% by’abari batuye mu cyaro mu 2022.