INAMA NJYANAMA Y’AKARERE KA BUGESERA YATANGIYE ‘ICYUMWERU CY’UMUJYANAMA’ MU RWEGO RWO KWEGERA ABATURAGE
Mu rwego rwo guha abaturage umwanya wo kuganira n’Abajyanama no gutanga ibitekerezo ku bikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2026/2027, abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera batangiye igikorwa ngarukamwaka cyiswe Icyumweru cy’Umujyanama.
Iki gikorwa cyatangiriye mu Umurenge wa Mwogo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2026, aho abaturage bagaragarijwe intego n’ibikorwa bizibandwaho muri iki cyumweru, bigamije kubegereza ubuyobozi no guteza imbere imiyoborere myiza ishingiye ku muturage.
Atangiza ku mugaragaro iki cyumweru, gifite insanganyamatsiko igira iti:“Umuturage ku isonga, serivisi nziza, Iterambere ryihuse”, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin, yavuze ko kigamije kwegera abaturage, kumva ibibazo byabo no kubagira inama, ndetse no kubashishikariza kwitabira gahunda za Leta z’iterambere.
Yongeyeho ko iki cyumweru cyanabaye umwanya wo gusuzuma imikorere y’Inama Njyanama z’Imirenge no gushimira izahize izindi, hagamijwe guteza imbere imikorere myiza no kongera uruhare rw’abaturage mu miyoborere.
Muri iki cyumweru, abajyanama bazakora ubukangurambaga ku bikorwa bitandukanye birimo ubwisungane mu kwivuza, ejo heza, gutanga imisoro n’amahoro, isuku n’isukura, imiturire myiza, kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, kurwanya abana bata amashuri no gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.
Mu gutangiza iki cyumweru hashimiwe imirenge yahize iyindi mu kugira Njyanama Zikora neza aho Inama Njyanama y’Umurenge wa Nyamata yaje ku mwanya wa mbere, n’amanota 98% mu mirenge 15. Inama Njyanama y’Umurenge wa Ruhuha yaje ku mwanya wa kabiri n‘amanota 97%. Imirenge ya Juru na Ngeruka yaje ku mwanya wa gatatu yombi inganya amanota 93%.





