ABAGIZE IHURIRO RY’UBUMWE N’UBUDAHERANWA BASABWE KURUSHAHO KWIGISHA URUBYIRUKO AMATEKA Y’IGIHUGU

Kuri uyu wa Gatatu, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Bugesera habereye Inama Ngarukamwaka y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Twimakaze Ubumwe n’Ubudaheranwa.”
Iyi nama yahuje abagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere ka Bugesera, ndetse yitabirwa n’abashyitsi batandukanye barimo Hon. Depite Speciose Mukandanga, abahoze ari abayobozi mu nzego zitandukanye, Abajyanama b’Akarere, Abafatanyabikorwa, Abarinzi b’Igihango, abahagarariye amatsinda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa, urubyiruko n’abandi.

Mu ijambo rye ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimye abitabiriye iyi nama agaragaza ko guhura buri mwaka bigamije gusuzumira hamwe aho ibikorwa byo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bigeze, ndetse no kungurana ibitekerezo ku buryo byarushaho gutezwa imbere.


Yagize ati: “Iyi nama ni umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo twagezeho mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, ariko by’umwihariko ni umwanya wo kwibukiranya ko ubumwe ari ishingiro ry’iterambere n’imibanire myiza y’Abanyarwanda. Nk’Akarere ka Bugesera, dukomeje gushyira imbaraga mu bikorwa biteza imbere indangagaciro z’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu baturage bose.”

Meya Mutabazi kandi yashimangiye ko ubufatanye hagati y’inzego zose ari ingenzi mu gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu rugendo rwo kubaka igihugu gishyize hamwe, gitekanye kandi kirangwa n’ubumwe.

Mu kiganiro cyatanzwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, hagarutswe ku bikorwa bitandukanye byakozwe bigamije kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Muri ibyo bikorwa harimo kurangiza imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca, ibikorwa by’Itorero ry’Igihugu, ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda mu byiciro bitandukanye ndetse n’ibikorwa by’isanamitima.

Mu kiganiro kigaruka ku mateka y’u Rwanda, Rutayisire Jackson yagarutse ku ndangaciro zaranze abakurambere b’u Rwanda, zirimo ubumwe, ubufatanye n’uruhare rwa buri Munyarwanda mu kubaka igihugu. Yibukije ko “Ubumwe no gukunda igihugu ari byo shingiro ry’iterambere rirambye.”

Hon. Depite Speciose Mukandanga yashimiye Akarere ka Bugesera ku bikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa, anasaba abitabiriye inama gukomeza kwigisha urubyiruko amateka y’igihugu, kurukangurira gukoresha neza imbuga nkoranyambaga ndetse no gushyigikira ibihangano nyarwanda bigamije kurwanya no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa rigamije gukomeza kwimakaza umuco w’amahoro, ubufatanye n’ubumwe mu bayobozi no mu baturage, mu rwego rwo guteza imbere imibanire myiza n’iterambere rirambye. Rinashishikariza abaturage n’urubyiruko by’umwihariko gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda nk’isano-muzi y’Ubumwe bw’Abanyarwanda no gusigasira ibyagezweho.