IMIRYANGO ITUYE MU KIRWA CYA SHARITA IGIYE KWIMURWA

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, hamwe n’inzego z’umutekano, basuye Umurenge wa Rweru, mu Mudugudu w’Ikitegererezo wa Kivusha, ahagiye kwimurirwa imiryango 84 ituye mu kirwa cya Sharita itariyimurwa. 

Mu kiganiro yagiranye n’abaturage, Guverineri Rubingisa yashimangiye ko kwimura abaturage batuye mu birwa biri mu biyaga bikikije Akagera bigamije kubarinda ingaruka z’ibiza, kubegereza serivisi z’ibanze no guteza imbere imibereho yabo. Yashimiye uruhare rw’abaturage mu gushyigikira iyo gahunda, anabizeza ubufatanye buhoraho n’inzego z’ubuyobozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Bwana Mutabazi Richard, yagaragaje ko Akarere gafatanyije n’izindi nzego, gakomeje gushyira imbaraga mu gutuza abaturage ahantu hizewe kandi hari amahirwe yo kwiteza imbere. Yavuze ko ubuyobozi buzafasha iyi miryango kwimuka neza no kwinjira mu buzima bushya butekanye kandi bufite icyerekezo cy’iterambere.