IMIRYANGO 30 YOROJWE INKA KU MUNSI W’UMUGANURA
Igikorwa cyo koroza inka imiryango itishoboye ni kimwe mu byaranze kwizihiza umunsi w’umuganura mu Karere ka Bugesera, aho aborojwe amatungo atandukanye ndetse n’abaganujwe imyaka bashimira Ubuyobozi bw’igihugu mu gusigasira umuco wo kurushaho kunga ubumwe bw’abanyarwanda binyuze mu busabane no gufashanya mu kuzamurana mu mibereho myiza n’ubukungu hagati y’abaturage ubwabo.
Umunsi w’Umuganura mu Karere ka Bugesera wizihirijwe mu Murenge wa Kamabuye mu Kagari ka Nyakayaga.
Myasiro Jean Baptiste, ni umuturaga wahawe inka, avuga ko uyu muganura ari inkingi ikomeye ifasha abanyarwanda gushyigikirana mu rugendo rw’ubuzima.
Ati: “Umuganura ukubiyemo byinshi kandi tuwigiraho gufashanya mu mibereho ndetse no gusabana nk’abanyarwanda. Nishimiye ko naremewe itungo kubera umuganura wabayeho kandi nkaba nanjye nzaharanira gutera imbere kugeza ubwo nanjye nshobora gufasha mugenzi wanjye nkamworoza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique, avuga ko Umuganura ari umunsi w’agaciro mu mateka y’u Rwanda kuko ugena imibereho n’imibanire y’abanyarwanda.
Ati: “Umuganura mu mateka y’abanyarwanda ni umuhango ukomeye ugena imibereho yacu. Utubera umwanya mwiza kandi wo kongera kuzirikana gukunda Igihugu, kunga ubumwe no kwitabira umurimo unoze kuko iyo twakoze tukunga ubumwe, bigaragaza ko abanyarwanda twese twunze ubumwe bihagije kandi tukongera kwiha intego kugira ngo tugere ku iterambere twifuza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne wari wifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Bugesera mu kwizihiza umunsi w’Umuganura, yashimiye abaturage boroje bagenzi babo ndetse n’abaganuje bagenzi babo ku musaruro bejeje muri uyu mwaka. Yavuze kandi ko Umuganura ari igihe cyo kwizihiza ibyagezweho no gushyira mu bikorwa umuco wo gufashanya.
Ati: “Umuganura ni umunsi twizihiza ibyo twagezeho. Rero hari uko kera byatangizwaga n’umwami akaganuza abaturage be ariko no mu miryango abana bakazanira ituro ry’umusaruro ababyeyi, urugo rukaganuza inshuti n’abavandimwe n’abaturanyi.”
Akomeza agira ati: “Ibyo bikaba ibyiza by’umuco wacu dukwiye gusigasira kandi bikadufasha kunga ubumwe no kwigira. Niyo mpamvu habaho n’uyu mwanya wo kubishyira mu bikorwa tuganuza bagenzi bacu; abejeje bakaganuza abatarejeje, abafite amatungo bakoroza abandi; nibwo busabane, niwo muco ukwiye kuturanga nk’abanyarwanda.”
Ibirori byo kwizihiza umunsi w’umuganura ku Karere ka Bugesera byaranzwe n’igikorwa cyo koroza imiryango 30 yahawe inka muri gahunda ya Girinka irimo irindwi yo muri uyu Murenge wa Kamabuye wizihirijwemo Umuganura ku rwego rw’Akarere.
Hirya no hino mu karere kandi indi 68 yahawe amatungo magufi, ndetse n’indi miryango isaga 250 yaganujwe imyaka mu rwego ko kuganuza abaturage batejeje.