IMIRENGE SACCO YAHUJWE, HAVUKA UBUDASA-SACCO BUGESERA
Ku bufatanye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) ndetse na Banki Nkuru y’u Rwanda, Imirenge SACCO 15 yo mu Karere ka Bugesera yahujwe ishinga SACCO y’Akarere yiswe UBUDASA-SACCO Bugesera.
Iyi nteko rusange shingiro yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Nzeri 2025, iyoborwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yitabirwa n’abahagaririye imirenge SACCO 15 ikorere mu karere ka Bugesera ndetse n’intumwa za Banki Nkuru y’Igihugu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Amakoperative ndetse n’iza Minisiteri y’Imari.
Nyuma yo kwemeza izina rya SACCO y’Akarere ka Bugesera, yiswe UBUDASA-SACCO Bugesera, Ikirango cyayo (Logo) n’Amategekoshingiro azayigenga, abitabiriye iyi nteko batoye abayobozi b’inzego z’ibanze z’iyi SACCO nshya zirimo Komite Nyobozi, Abajyanama ndetse na Ngenzuzi.
Mu matora yabaye, Rugambwa Emmanuel yatorewe kuba Perezida wa Ubudasa-SACCO Bugesera, Uwamahoro Ignas atorerwa kuba Visi Perezida naho Mukeshimana Clothilde aba Umunyamabanga.
Muri aya matora kandi, hatowe n’Abajyanama, bagizwe na Mukangenzi Lucie ndetse na Nkurunziza Victorie.
Hatowe kandi abagize komite ngenzuzi barimo Siborurema Gerome na Rutebana Bernard.
Ubudasa-SACCO Bugesera itangiranye abanyamuryango basaga ibihumbi 139 bari basanzwe bakorana n’imirenge SACCO hirya no hino mu Karere ka Bugesera.
Uku kwihuza kw’Imirenge SACCO igakora imwe y’Akarere byitezweho guteza imbere serivisi z’imari hifashijwe ikoranabuhanga, hafi y’abaturage no kongera imbaraga mu kubungabunga no guteza imbere umutungo w’abanyamuryango bayo, hagamijwe iterambere rirambye ry’Akarere n’igihugu muri rusange.