Imirenge n’utugare muri Bugesera dufite Internet ya 4G
Intumwa za Rubanda bari muri komisiyo y'ikoranabuhanga, umuco na siporo mu inteko ishingamategeko ziyobowe na Hon. Bugingo Emmanuel, ari kumwe na Hon. Umukobwa Justine na Hon. Mbonyimana Gabriel basuye AKarere ka Bugesera. Izo ntumwa za rubanda Barareba ushusho nyayo y’uburyo ibikorwa remezo by'ikoranabuhanga bikwirakwizwa mu Karere ka Bugesera.
Umukozi ushinzwe ikoranabuhanga mu Karere kabugesera Mbonyumuvunyi Sixbert avuga ko ibigo bitanga servisi z’ikoranabuhanga ari 24, imirenge 15 n’utugari 72 bifite Internet 4G, ibigo by’amashuri, ibigo nderabuzima, ibigo by’imari na banki bikorera mu Karere ka Bugesera bigerwaho na servisi z’ikoranabuhanga. Ibyo bishoboka kubera iminara igera mu duce twose tw’Akarere
Nk’uko Barera Paul uhagarariye ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu Karere ka Bugesera yabitangarije intumwa za rubanda; abakozi 3500 babonye akazi muri serivisi z’ikoranabuhanga zitangwa n’Irembo.
Imbogamizi ziracyagaragara mu bikorwa by’ikoranabuhanga. Abatanga serivisi z’ikoranabuhanga bavuga ko hakigaragara uduce tumwe tutagerwaho n’iminara cyane cyane mu bice byegereye umupaka w’igihugu cy’u Burundi, abaturage badafite ubumenyi bahagije ku iryo koranabuhanga, abakozi badakurikira umunsi ku wundi ibyakorewe muri iryo koranabuhanga bigatuma serivisi zihabwa abaturage zitihuta.