Imikino ngororamubiri yabyajwe ibikorwa by’urukundo

Imikino ngororamubiri yabyajwe ibikorwa by’urukundo Abakora imyitozo ngororamubiri bo mu karere ka Bugesera, basanga kuba bahurira muri iyi myitozo, nyamara nyuma y’iyi myitozo nta kindi cyabahuzaga, bagomba kugira ikindi gikorwa kibahuza. Taliki ya 1/5/2016 mu karere ka Bugesera ama Club atandukanye ahuzwa n’imikino ngororamubiri (sport de mace), bafashe icyemezo cyo guhuriza hamwe imbara batangira igikorwa cyo gusana inzu ya Nyirabazungu Chantal, umugore utishoboye wakoretse genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, bamushyiriraho inzugi za metallique. Ni igikorwa abahurira mu myitozo ngororamubiri, bavuga ko kitazahagararira aha biyemeje ko uko bazajya bakora iyi myitozo bazajya bakora ibikorwa bifitiye akamaro abaturage ku buryo buhoraho, cyane ko bigira uruhare mu gusabanisha Abanyarwanda bikaba byanaba umusemburo mu guca inzangano. Silas Mbonigaba na Urujeni Oliva ni bamwe mu bakora iyi myitozo, bemeza ko kuba Abantu bahurira mu myitozo ngororamubiri bituma barushaho gukundana. Bwana Mbonigaba agira ati « kuba Abantu bahurira muri sport bituma bagirana urukundo, bityo rero urwo rukundo tugomba no kurusakaza muri bagenzi bacu, dufasha abababaye, kandi ibirenze ubushobozi bwacu tugakora ubuvugizi mu zindi nzego zabidufashamo» Abafashe ijambo bose muri icyo gikorwa, bemeza ko ibi bikorwa bizatuma n’ingengabitekerezo ya genocide iranduka burundu. Niyongira Ange uhagarariye IBUKA mu murenge wa Nyamata nawe wari witabiriye iki gikorwa, avuga ko ibikorwa nk’ibi binagaragaramo Abantu b’ingeri zitandukanye , bituma umuntu bakoreye igikorwa ava mu bwigunge, bityo bikunganira Leta inshingano zo gufasha abatishobye. Umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu karere ka Bugesera Mutware Antoine, nk’ufite sport mu nshingano, avuga ko bahisemo guhuza abakora imyitozo ngororamubiri kugira ngo bagire uruhare mu kuremera abatishoboye, yongeraho ko bagamije kongera ubusabane n’urukundo mu bantu bose, akaba avuga ko bagiye no kwegera abakora imyitozo ngororamubiri mu mirenge yose no mu midugudu, kugira ngo bajye bakora ibikorwa nk’ibi. Yongeyeho ko iyi gahunda izakomeza. Ati :« Inshingano zacu nk’urubyiruko nta bwo twahagarikira aha, tuzajya tubikora mu bihe byose, kuko abababaye bagaragara mu bihe byose » Mukantare Jacqueline