BUGESERA HAGIYE KUBAKWA IMIHANDA INE YA KABURIMBO IZOROSHYA INGENDO ZO KUGERA KU KIBUGA CY’INDEGE
Mu Karere ka Bugesera kagiye kubakwamo imihanda ine minini ya kaburimbo, igamije koroshya ingendo z’abajya n’abava ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege kiri kubakwa muri aka Karere.
Ibi byatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026, ubwo itsinda ry’abakozi b’Akarere n’abahagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) basuraga ahazanyura iyi mihanda, mu mushinga wiswe Kigali Logistics Project.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Bwana Mutabazi Richard, yavuze ko uru rugendo rugamije kumenya aho imihanda izanyura, kureba uburyo abaturage bazabarirwa neza imitungo yabo no guhabwa ingurane, ndetse no gusobanukirwa amahirwe y’akazi azaboneka mu bikorwa byo kubaka iyi mihanda.
Yagize ati:"Ntabwo wavuga ngo umuhanda urabonetse noneho ngo abaturage baracyari mu bukene kimwe n’abatarabonye umuhanda, nubwo batabona akazi bose ariko 30% cya 70% babonamo akazi mu bikorwa byo kuwubaka. Hari rero n’ibyo kubarirwa ngo abaturage bahabwe ingurane, ni ngombwa ko tujya tumenya aho bigeze n’ahari ikibazo. Hari no kureba kandi ibikorwaremezo byo kwitaho nk’Akarere nk’ahantu hamaze kuza kaburimbo.”
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kubaka iyi mihanda muri RTDA, Kwizera Fabrice, yavuze ko imirimo izamara amezi 18. Yongeyeho ko iyi mihanda izubakwa ifite inzira z’abanyamaguru n’abanyamagare ndetse n’ubusitani.
Ati:"Imihanda izubakwa izaba ifite ibilometero 69.4 KM, ikaba izatangira kubakwa tariki 15 Werurwe 2026 aho iyi mihanda izaba ifite ibice by’ingenzi ku buryo igisate kizaba gifite ubugari bwa metero 3.7M, metero 1.5M z’inzira y’abanyamaguru ndetse na metero 1.5M z’amagare. Duteganya kandi kuzatera ibiti 3000 kuri iyi mihanda.”
Imihanda igiye kubakwa ni imihanda izaba ijyanye n’umushinga wo kubaka ikibuga cy’indege; igahuza Akarere ka Bugesera n’ibindi bice bitandukanye. Muri iyi mihanda twavugamo umuhanda Masaka-Kabukuba uzaba ufite ibirometero 16.8KM, Nyamata-kabukuba ufite 13.7 KM, Gahembe kindama ufite 19.2 KM na Kabukuba Riziyeri ufite 16.6 KM.