IMIBIRI ISAGA 320 Y'ABISHWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI, YABONETSE MU MURENGE WA NYAMATA YASHYINGUWE MU CYUBAHIRO

Imibiri 320 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari iherutse kuboneka mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera yashyinguwe mu cyubahiro.

Yashyinguwe ku wa 14 Kamena 2025 mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, abafite amakuru y’ahakiri imibiri itari yashyingurwa bongera gusabwa kuyatanga kuko bifasha ababo kuruhuka.

Ni igikorwa cyitabiriwe Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, Intumwa za Rubanda mu Nteko Ishingamategeko y’U Rwanda Imitwe yombi n’abandi bayobozi batandukanye n’abaturage.

Rwamuninge Maurice uri mu barokokeye i Ntarama watanze ubuhamya, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye muri Nyamata, ashimira Leta y’u Rwanda yimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa mu banyarwanda kuko nawe yababariye abamwiciye umuryango.

Bitega Joseph uhagarariye imiryango yabonye ababo, ati: “Ndashimira Ubuyobozi bw’igihugu cyacu budahwema gushakira abanyarwanda icyiza natwe abarokotse Jenoside turimo; icyizere kuri benshi cyaragarutse kuko iyo usubije amaso inyuma usanga hari aho twavuye n’aho tugeze; heza.”

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yashimiye abaturage b'Akarere ka Bugesera, by'umwihariko ab'imirenge ya Ntarama na Nyamata, inshuti zaturutse hirya no hino mu gihugu baje kwifatanya n'imiryango yabonye ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, wari witabiriye ikigorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri irenga 320 y’Abatutse bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabonetse mu Murenge wa Nyamata mu kwezi kwa Kane uyu mwaka, yihanganishije imiryango yashyinguye mu cyubahiro ababo, avuga ko abishwe bifuzaga kubaho mu gihugu cyiza, ariko kandi inzozi zabo zikaba zarabaye ukuri nubwo batakiriho.

Ati: “Aba batutsi tugiye gushyingura, icyo bifuzaga, bapfuye bifuza igihugu kitabica kitamena amaraso yabo. Dufite amahirwe y’uko izo nzozi zabaye ukuri; nitubabere aho batari tubashyingure dukeye tubabwire ko duhari, tubibuka tubakumbuye kandi batazigera bazima.”

Minisitiri Dr. Bizimana kandi yavuze kandi ko Abanyarwanda batazemerera abafite ingengabitekerezo gusenya Igihugu.

Ati: “Ntituzemere ko hari uwo ari we wese waza gusenya Ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, waduhaye amahoro n’umucyo, agahagarika Jenoside, agatuma u Rwanda rusubirana ubuzima; ni cyo kwibuka bisobanura.”

Imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro, ku wa 10 Mata 2025 ni bwo yabonetse mu Mudugudu wa Gatare lll mu Kagari ka Nyamata Ville mu Murenge wa Nyamata hatangiye kuboneka, ibonywe ahacukurwaga umuyoboro w’amazi.

Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène wari witabiriye ikigorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri irenga 320 y’Abatutse bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.