Imfashanyigisho ku kiganiro hagati y’umubyeyi n’umwana
Kuwa 23 kamena 2018 mu karere ka Bugesera Umurenge wa Mayange hatangijwe igikorwa cyo gusakaza inyigisho izafasha ababyeyi kwigisha abana ibijyane n’ubuzima bw’imyororokere. Igikorwa cyateguwe na Minisiteri y’Uburinganire ifatanyije n’Imbuto foundation.
Batamuriza Mireille uhagarariye ishami ry’ubuvuzi mu Mbuto Fondation akomoza ku mpamvu yo gutekereza imfashanyisho igenewe ababyeyi ati : “Twahuye n’amatsinda y’ababyeyi duhura n’amatsinda y’abana twasanze habuze imfashanyigisho ifasha abana kuganira n’ababyeyi’’. Iyo mfashanyigisho ifasha ababyeyi kumva abana hakurikije icyiciro cy’ubukure bagezemo.
Mu biganiro byatanzwe, ababyeyi basabye ko nabo hari ibyo bagomba kuzuza kugirango abana n’ababyeyi bagirane ibiganiro. Abana ntibatinyuka kuganira n’ababyeyi ku bijyanye n’imikurire yabo. Nk’uko byagaragajwe mu mfasha nyigisho y’umukino werekanwe ababyeyi ntabwo baha umwanya uhagije abana. Birangira ibiganiro hagati y’umwana n’umubyeyi bibuze.
Iyo umwana aganiriye n’umubyeyi we agira icyizere ku byo amubwiye, bityo umwana ikitoza kuba umunyamakenga. Akamenya kwirinda guhohoterwa cyangwa kugendera mu nzira mbi.
Madamu Uwera Kanyamanza theodette yibukije ko Leta yashyizeho uburyo bufasha ababyeyi kuganiriramo hanze y’umuryango. Hari umugoroba w’ababyeyi. Hari n’ibindi bigo bifasha abana nka Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu n’ikigo cya isange one stop center