Imboni z’ubuzima bushingiye ku bidukikije bahawe igihembo

Imboni z’ubuzima bushingiye ku bidukikije bahawe igihembo Mu Karere ka Bugesera, Abaturage bo mu mirenge ya Ngeruka na kamabuye bibumbiye muri club y’isuku n’isukura bahawe ishimo. Atanga ishimo kuri izo mboni z’ubuzima, Bwana Ndizeye Olivier Umukozi ushinzwe ubuzima bushingiye ku bidukikije mu karere ka Bugesera, yavuze ko abo bahembwe hashingiwe ku isuzuma ryakozwe ku birebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’amahugurwa yakorewe abibumbiye muri za club mu gihe cy’amezi 6. Abahembwe bahinduye imyitwarire ku birebana n’ubuzima bushingiye ku bidukikije aho babashije guhindura imyumvire bihereyeho nibo bahawe ishimo. Buri munyamuryango wo muri club y’isuku aba afite akarima k’igikoni, kandagirukarabe mu rugo , ndetse yigishwa no gufata neza amazi ari ayatangwa na WASAC cyangwa ayaturutse ku mvura. Gahunda y’abo baturage ni ubukangurambaga. Bwana Ndizeye yagize ati: ‘’Turasaba abayobozi gukoresha muri gahunda z’isuku , aba bahembwe kuberako ni imboni z’abaturage mu bukangurambaga b’isuku hashingiwe ku bidukikije’’. Club z’isuku zahembwe ni 3 zo mu murenge wa Ngeruka n’izindi 3 zo mu murenge wa Kamabuye. Muri buri murenge club yahize abandi mu isuzuma ryakorewe club zose zo muri iyo mirenge ibiri; yahawe ibahasha irimo amafaranga ibihumbi 80. Igihembo cya 2 gihwanye n’ibihumbi 60 iyagatatu yahawe igihembo cy’ibihumbi 40. Umuturage wahize abandi muri iyo mirenge yombi yahawe igihembo cy’amafaranga ibihumbi 20. Mu Karere ka Bugesera abaturage bamaze kwibumbira muri za club z’isuku bagera ku bihumbi 3. Iyo gahunda ikangurirwa abaturage mu nama n’abaturage. Kwinjira muri club ni ubushake. Mukantare Jacqueline