Imbere ni heza kuko dufite umusingi twubakiyeho

Imbere ni heza kuko dufite umusingi twubakiyeho Ko hari aho igihugu kigeze muri gahunda zo kwiyubaka icyo tutashobora ni iki ? Ikibazo Perezidante w’Inteko ishingamategeko y’u Rwanda Madamu Mukabalisa Donatille yabajije taliki ya 1/4/2016. Hari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 abazize genocide yakorewe abatutsi muri 1994 ku rwibutso rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Ubwo abarokotse genocide bashimaga aho bageze muri gahunda yo kwigira. Bwana Kamuhanda Jean Baptiste wari ufite imyaka icyenda mu gihe cya genocide yakorewe abatutsi ; ashimira Leta y’u Rwanda ku gitekerezo cyiza cyo gushyiraho ikigega gitera inkunga abarokotse genocide FARG kuko byamufashije kwiga akagera aho yigejeje ubu. Yongeye gushimira politiki y’igihugu isaba abarokotse genocide kwiyubakamo icyizere cy’ejo bakiremamo umutima wo kwigira. Bwana Kamuhanda ati: ‘’Narangije amashuri ya kaminuza ndubatse mfite urugo. Mu bigaragara ntacyo mbuze mfite n’inzu yanjye’’. Nk’uko abafashe ijambo bose bagiye bagaruka ku kamaro ko kwibuka. Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Nsanzumuhire Emmanuel , avuga ko mu gufasha abarokotse genocide koroherwa hari gahunda yo kwibuka ndetse na gahunda Leta ifite zo gufasha abarokotse genocide, babavura ibikomere byo ku mutima ndetse n’ibyo ku mubiri. Guvernineri w’Intara y’i Burasirazuba Madamu Uwamariya Odeta ati : ‘’ Ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwahaye agaciro igikorwa cyo kwibuka. Bifasha kumenya amateka ya genocide’’. Honorable Mukabalisa yagarutse kuri politiki abanisha abenegihugu. Ati: ‘’ Kugirango barambe ku butegetsi, Leta zariho mbere ya 1994 bakoreshaga kubiba urwango mu banyarwanda bagahindura imitekerereze ya kimuntu, bigisha ingengabitekerezo ya genocide. Izo nyigisho zatumye ibyiciro byose (urubyiruko,abasaza, amadini, ...) bagira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abatutsi 1994, n’inzego zose z’abanyarwanda zigakoreshwa. Aho u Rwanda rugeze, Prezidante w’inteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite Madamu Mukabalisa avuga ko abagipfobya genocide batakiri benshi. Ati : ‘’ Abagipfobya genocide ntabwo aribo benshi, ndetse hari n’abateye intambwe yo kwirega bemera icyaha bakoreye abanyarwanda banagisabira imbabazi’’. Ibyo bivuze ko u Rwanda rugeze aheza. Imva y’urwibutso rwa Nyamata ishyinguye imibiri 4392 y’abazize genocide. Ku mibiri 4382 hiyongeyeho imibiri y’abantu 10 yashyinguwe kuwa 15/4/2016, umunsi bibuka ku nshuro ya 22 genocide yakorewe abatutsi 1994 muri kiliziya ya Nyamata. Mu rwego rwo gufasha abarokotse genocide koroherwa no kubasubiza icyubahiro n’agaciro bambuwe, Bwana Nsanzumuhire yasabye ati, , abamaze gutera intambwe yo kumva impamvu yo kwibuka, bazi aho indi mibiri yajugunywe, bakomeza kubimenyesha kugirango nabo bashyingurwe mu cyubahiro. Mukantare Jacqueline