Imbangukiragutabara yo mu bwoko bwa V8

Ministere y'ubuzima yahaye ibitaro by'Akarere ka Bugesera imodoka ambulance izwi ku mazina y’imbangukiragutabara. Iyo modoka ifite agaciro ka Miliyoni 62, iri mu bwoko bwa V8 kandi yakozwe nka ambulance kuva mu ruganda,

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata Dr Rutagengwa William yabisobanuriye Madamu Imanishimwe Yvette, ubwo yasuraga ibitaro bya Nyamata; ko iyo modoka ifite ibikoresho kabuhariwe byinshi bitari bisanzwe mu izindi ambulance.

Dr Rutagengwa yavuze ko muri iyo ambulance harimo ibikoresho byifashishwa mu kuvura indembe. Dr Rutagengwa yagaraje ikibazo ko hakenewe amahugurwa ku bazakoresha iyo ambulance kugirango ibikoresho bikoranywe ubuhanga biri muriyo bizabyazwe umusaruro uhagije.

Ambulance yashyikirijwe ibitaro bya Nyamata ije yiyongera ku zindi ambulance 8 zari zisanzwe;aho ambulance ebyiri zifashishwaga n’ibitaro izindi esheshatu zigafasha abarwayi bari mu bigo nderabuzima biri mu mirenge bagezwa ku bitaro by’Akarere