Imbabazi zirahari ariko zigira igihe zirangirira

Imbabazi zirahari ariko zigira igihe zirangirira Icyumweru cy’ubufasha mu by’amategeko kizafasha kumva imanza zaciwe ariko zitarangiye. Guhera taliki ya 9 kugeza taliki 13 ukwezi kwa 5, icyumweru kizasiga imanza cyane cyane izirebana na gacaca zirangijwe. Zizarangizwa mu bwumvikane cyangwa hakoreshwe imbaraga z’amategeko. Andew Kananga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu byo amategeko mu butumwa yatanze umunsi wo gutangiza icyumweru cyahariwe ubufasha mu byo amategeko mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, taliki ya 9/5/2016, yavuze ati : ‘’ntabwo Leta ibuze ingufu zo kwishyuza, iki cyumweru cyashyiriweho kugirango bakangurire abangije imitungo kwishyura ku bushake. Ndetse nibaba ngombwa abagombaga kwishyurwa babe babaharira ubwishyu abangije imitungo yabo’’. Ikigenderewe nk’uko Umuyobozi w’Akarere yasabye abishyuzwa n’abishyuza ni ukuganira bakagera ku gisubizo cyiza. Mu ijambo rye Umuyobozi w’Akarere Bwana Nsanzumuhire Emmanuel yagejeje ku bitabiriye uwo muhango yavuze ko muri iki cyumweru hazamenyekana urutonde rw’abishyuza imitungo n’abagomba kwishyurwa abatazishyura ku bwumvikane bakazishyuzwa hakurikijwe ubushobozi abaheshabinkiko bahabwa n’amategeko. Mu rwego rwo kunganira abakozi b’Akarere bafite inshingano yo gufasha mu mategeko mu Karere, basanzwe bakorera mu Karere ka Bugesera haje abakozi 2 biyongera kuri abo. Abo bakozi bafite icyicaro mu murenge wa Mayange, bazamara icyumweru bafasha muri iki cyumweru kurangiza imanza za gacaca no gufasha abandi badashoboye kwiburanira nk’abapfakazi n’incike ndetse n’abana bato. Gahunda yo gutanga ubufasha mu byo amategeko yatangiye muri 2009 ikaba imaze imyaka irindwi ifite uruhare rwo kurinda no kwigisha. Itangiye irengera abana bari muri za gereza. Umwaka wakurikiye, iyi gahunda yafashije abagore batwite n’abarwayi kugirango imanza zabo zihutishwe. Mukantare Jacqueline