Ikoranabuhanga mu gutanga amashyiga ya kijyambere

Ikoranabuhanga mu gutanga amashyiga ya kijyambere Nyuma yo gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ahagaragaye Ibiza bikorwa n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge ; bamenyekanisha ubutumwa kuri SMS bugaragaza Akagari n’umudugudu ikiza cyagezemo. Ubwo butumwa bugaragaza imibare y’ibyangijwe , n’umwanzuro wafashwe, ubutumwa bukoherezwa muri Minisiteri ishinzwe Ibiza imenya ahekenewe ubutabazi, abajyanama b’ubuzima barifashishwa mu gutanga amashyiga ya kijyambere. Hifashishijwe abajyanama b’ubuzima , mu Karere ka Bugesera, kuri uyu wa gatatu taliki ya 15/6/2016, Minisiteri y’ubuzima iratanga amashyiga ya kijyambere ku bantu batishoboye. Ni mu rwego rwo kurengera ibidukikije hagabanywa ibicanwa. Ubusanzwe abajyanama b’ubuzima bari basanzwe bafite uburyo bahananahanamo amakuru ajyanye n’ubuzima bw’abaturage hakoreshejwe telephone. Na none Minisiteri y’ubuzima ibahaye telephoneizifashishwa mu kumenya abaturage bahawe amashyiga ya kijyambere. Asobanurira abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari uburyo ayo mashyiga azatangwamo, Bizimana Musa uhagarariye igikorwa, avuga ko hakoreshejwe SMART phone abajyanama bandika imyirondoro y’uhawe ishyiga. Iyo myirondoro iba iriho ifoto y’uwo muturage agashyiraho igikumwe hakoreshejwe iryo koranabuhanga. Mu rwego rwo kwirinda ko ishyiga ryahabwa undi udasanzwe ari ku rutonde; umuturage uzarihabwa azaba afite urupapuro ruriho kashi y’akagari abarizwamo narwo rubikwe mu buryo bw’ikorabuhanga. Nk’uko Bwana Bizimana Musa yabwiye abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari; Kugeza ubu ayo mashyiga atangirwa Ubuntu. Ntabwo rigurishwa rigenewe abaturage batoranyijwe bari mu kiciro cy’ubudehe cya 1 n’icya 2 muri 2012. Babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima bigisha uko rikoreshwa. Mukantare Jacqueline