Ikipe y’umupira w’amaguru ya Bugesera yabonye umufatanyabikorwa Safe Gaz

Impamvu yo gushaka abafatanyabikorwa ni uko ingengo y’imari igenerwa ikipe ya Bugesera FC idahagije : Umuyobozi w’Akarere Bwana Mutabazi Richard. Bwana Mutabazi Richard yavuze ko kuba ikipe ya Bugesera FC ibonye inkunga ya miliyoni eshatu buri kwezi iziyandikisha ibonye ubushobozi bwo kwitabira imikino itegurwa na federation y’imukino w’umupira w’amaguru mu Rwanda. Bwana Gahigi Jean Claude Perezida w’ikipe Bugesera FC ati : ‘’Inkunga ya miliyoni eshatu inkoze ku mutima’’. Yabivuze ashimira inkunga, ubwo yashyiraga umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ikipe Bugesera FC n’umuterankunga Safe Gaz kuri iki cyumweru kuwa 27/8/2018. Liban Mugabo Umuyobozi wa safe Gaz yasobanuye ko gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’ikipe Bugesera FC na safe Gaz atari inkunga ya ikipe gusa ati: ‘’ Turi kumwe muri byose. Amasezerano y’ubufatanye ni ubufatanye no mu bindi’’. Imwe mu nyungu zigamijwe mu bufatanye hagati y’Akarere ka Bugesera na safe Gaz ni ukwamamaza ibicuruzwa bya Safe Gaz no kwitabira gukoresha gaz.