IKIPE YA BUGESERA MU BAGABO YEGUKANYE IGIKOMBE CY’IRUSHANWA RYO KWIBUKA MURI WHEELCHAIR BASKETBALL

Ikipe ya Bugesera mu bagabo yegukanye Igikombe cy’Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ry’umukino wa Wheelchair Basketball ryabereye kuri petit stade I Remera.

Iri rushanwa [Genocide Memorial Wheelchair Basketball Tournament 2025] ryari ryateguwe na Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda) ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda na Minisiteri ya Siporo.

Ryahuje amakipe ane ya mbere mu bagabo, hakorwa tombola mu kugena uko azahura mu mikino ibanziriza iya nyuma.

Bugesera yegukanye igikombe itsinze Musanze amaseti 27-24 ku mukino wa nyuma wabereye muri Gymnase ya NPC Rwanda i Remera kuri iki cyumweru, tariki ya 18 Gicurasi 2025.