IKIGO CY’IGIHUGU GISHINZWE IBARURISHAMIBARE CYATANGIYE GUSUZUMA ISHYIRWA MU BIKORWA RY'IMIHIGO YA 2024-2025 MU KARERE KA BUGESERA
Mu rwego rwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo y’Akarere ka Bugesera y’umwaka wa 2024-2025, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyatangiye igikorwa cy’iminsi itatu kigamije gusuzuma uko iyi mihigo yashyizwe mu bikorwa mu Karere ka Bugesera.
Itsinda ryaturutse muri NISR ryakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Rich, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Munyazikwiye Fasutin.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yashimiye tsinda ryaje gusuzuma Imihigo yy’Akarere ka Bugesera y’umwaka wa 2024-2025, agaragaza ishusho rusange y’uko imihigo yesejwe ndetse n’ibikorwa byakozwe mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.
Biteganyijwe ko iri tsinda rizasuzuma imihigo mu nyandiko ndetse rinasure ibikorwa byakozwe mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Bugesera, kugira ngo harebwe uko ibyo Akarere kiyemeje bishyirwa mu bikorwa.
Iki gikorwa kigamije gukomeza guteza imbere imikorere ishingiye ku mihigo no kunoza imitangire ya serivisi z’ibanze ku baturage.