IKIGO CY’IGIHUGU CY’IBARURISHAMIBARE CYASOJE IGIKORWA CYO GUSUZUMA ISHYIRWA MU BIKORWA RY’IMIHIGO Y’AKARERE KA BUGESERA 2024-2025
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 09 Nyakanga 2025, mu rwego rwo gukurikirana no gusuzuma uko ibikorwa by’imihigo y’umwaka wa 2024-2025 bishyirwa mu bikorwa, itsinda ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, ryasoje igikorwa cy’iminsi itatu ryagiriraga mu Karere ka Bugesera, kigamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo y’Akarere.
Abagize iri tsinda bari kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera basuye imirenge itandukanye risura ibikorwa bitandukanye birimo inzu zubakiwe abatishoboye mu rwego rwo kubafasha kubona aho kuba heza, amashuri, amavuriro, utugari dushya twubatswe mu mirenge ya Gashora na Kamabuye mu rwego rwo kwegera abaturage no kubegereza serivisi, ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Iri tsinda kandi ryasuye ingo zorojwe inka muri gahunda ya Gira Inka munyarwanda, ingo zubakiwe ubwiherero, abaturage bafashijwe kwibumbira mu bimina n’amakoperative n’ibindi.
Abaturage baganiriye n’itsinda bashimye uruhare rw’imihigo mu kuzamura imibereho yabo, by’umwihariko mu kubona aho kuba heza no kubona serivisi hafi.
Itsinda ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare ryagaragaje ko ryanyuzwe n’ibimaze kugerwaho, rinasaba ko ubufatanye hagati y’inzego zose bwakomeza kugira ngo imihigo ishyirwe mu bikorwa neza kandi ku gihe.
Iki gikorwa ni kimwe mu bikorwa bigamije gukomeza kwimakaza imiyoborere ishingiye ku gushyira ku isonga umuturage hagamijwe gufasha Leta gukora igenamigambi rirambye kandi riteza imbere abaturage.