IHURIRO FFRP RYASUYE AKARERE KA BUGESERA MU RWEGO RWO KUREBERA HAMWE URUHARE RW’URUBYIRUKO N’ABAGORE MU ITERAMBERE
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 07 Werurwe 2025, Itsinda ry'Ihuriro ry'Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishingamategeko y’ u Rwanda, riyobowe na Hon. Senateri Mukabalisa Donatille basuye akarere ka Bugesera bahura n'inzego zitandukanye mu Karere, baganira ku ruhare rw'urubyiruko mu iterambere ry'igihugu, imbogamizi ruhura nazo, n'ingamba zo kurushaho kuruteza imbere.
Bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Mutabazi Richard ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yagararije iri tsinda amahirwe ari mu Karere ka Bugesera afasha urubyiruko n’abagore gutera imbere. Yabagaragarije kandi imbogamizi zikizitiye urubyiruko n’abagore mu iterambere ryabo, ndetse n’uburyo zikwiye gukemurwa.
Hon. Senateri Mukabalisa Donatille yashimye intambwe imaze guterwa mu Karere ka Bugesera mu guteza imbere urubyiruko n’abagore hagamijwe kubaka umuryango utuje, uteye imbere kandi utekanye.
Nyuma y'ibi biganiro iri tsinda ryagiranye n’ibyiciro bitandukanye, ryasuye Umurenge wa Nyamata, Ntarama na Mayange basura imiryango ifite amakimbirane yagize ingaruka ku bana, baba ababyaye imburagihe, abagwingiye, ababaye inzererezi, ababaswe n'ibiyobyabwenge, ibisindisha n’izindi ngeso mbi, barabaganiriza ndetse banabashishikariza kureka ibyo bikorwa babasaba gukemurira hamwe ibibazo bihari.
Ihuriro ry'abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishingamategeko y’ u Rwanda, ryateguye iyi gahunda yo kuganira n’ibyiciro bitandukanye mu rwego rwo gukomeza guteza mbere uburenganzira bw'abagore n'uruhare rwabo mu iterambere ryabo n'Igihugu muri rusange, kubakangurira kurushaho kumenya inshingano zabo zo kwita ku muryango hirindwa amakimbirane, guharanira kwiteza imbere, guteza imbere Igihugu no kubaka aheza h'abakiri bato kuko aribo mizero y'lgihugu n'abayobozi b'ejo hazaza.



