Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rifite aho rihurira na virus itera Sida
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rifite aho rihurira na virus itera Sida
Hashingiwe ku bwandu bushya bugenda bugaragara, hakomeje gukorwa ubukangurambaga kw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina binyuze mu mugoroba w’ababyeyi cyangwa mu miryango inyuranye itegamiye kuri Leta.
kuri uyu wa gatatu taliki ya 11 gicurasi 2016, abakozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge igize Akarere ka bugesera, abahagarariye cooperative z’ababana n’ubwandu butera Sida, ndetse n’abafite aho bahuriye no gukemura ibibazo by’ihohoterwa bahuye kugirango barebere hamwe uko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryaranduka ndetse naho rihuriye n’ubwandu bwa virus itera sida.
Ni muri urwo rwego, Natalie Umugwaneza, umukozi muri Profemme twese hamwe, mu mushinga wo kurwanya ihohoterwa barwanya ubwandu bushya bwa virus itera sida, avuga ko nyuma yuko ishami rya polisi rishinzwe kurwanya ihohoterwa rigaragaje ko ihohoterwa rikiriho kandi ari imwe munzira yongera ubwandu bushya bwa virus itera sida, Minisiteri y’ubuzima ifatanyije n’umuryango profemme twese hamwe ndetse n’umushinga wa global found, yafashe icyemezo cyo gutanga amahugurwa basobanurira abaturage ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’uruhare rigira mu gutuma icyorezo cya sida kitaranduka.
Umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa Nzabamwita Shadrack ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Gashora, yemeza ko ari byinshi bumvaga ntibamenyeko ari ihohoterwa. Nzabamwita ati: ‘’usanga abaturage badasobanukiwe iri hohoterwa rishingiye ku gitsina kimwe n’ayandi mahohoterwa. Ibyo twigiye muri aya mahugurwa tugiye kubyigisha abaturage n’isano bifitanye n’ubwandu bwa virus itera sida mu nama tugirana nabo, ku buryo rizaranduka”.
Ubukangurambaga bwatangiye, buzagera ku baturage bose aho batuye. Umugwaneza, umukozi muri Profemme twese hamwe, avuga ko icyo bifuza ari uko ihohoterwa riranduka burundu.
Muhoza Mireille