Igiti cy’umuvumu cyo mu murenge wa Rweru ni igitekerezo

Pastor Gashagaza Deo wagize igitekerezo cyo kwegera abanyarwanda bari muri gereza bafunzwe kubera icyaha cya genocide bakoreye abatutsi ndetse no kwegera abiciwe ababo mu gihe cya genocide yakorewe abatutsi yubatse imitima y’abaturage bo mu Murenge wa Rweru kugirango umwe wese ku rwe ruhande atere intambwe imugeza ku kwiyunga na mugenzi we. Icyo gitekerezo cyiswe igiti cy’umuvumu. Giraneza John , umuturage wo mu mudugudu wa Gikomo mu Kagari ka Batima mu murenge wa Rweru yavuze ko igiti cy’umuvumu ari igitekerezo. Giraneza usanzwe ahagarariye association twuzuzanye igiti cy’umuvumu yavuze ko intambwe bagezeho mu birebana n’ubumwe n’ubwiyunge ishimishije. Ati ‘’Inyigisho zacu zageze mu murenge wa Mayange , twagiye no muri centre afrika no muri sudani y’amajyepfo’’. Catherina umwe mu bagize association avuga ko imirimo bakora yivugira nk’uko ndetse yatubwiye ko ibikorwa byabo byageze mu birwa bya mazane na Sharita aho abaturage baho basa naho bari mu gahugu kabo, bumvaga ko nta buyobozi buzabageraho. Giraneza John nk’umwe mu bagize icyo gitekerezo avuga ko igiti cy’umuvumu, ari ubutwari budasanzwe abaturage ba Gikomo batangije cyo kwegerana. Abavuye muri gereza bemeye icyaha cyo kwica abatutsi bakanagisabira imbabazi bagombaga no gusubira mu muryango nyarwanda bagaturana nabo biciye ababo, abiciwe ababo nabo bari bafite ikibazo cyo kongera gusabana n’ababiciye. Byasabaga kuzamuka nk’uwuriye igiti cy’umuvumu kugirango umuntu agire ubutwari bwo kugira icyo ukora ngo arenge ibyabaye ubuzima bukomeze. Iyo ntabwe yatewe n’ibyo byiciro byombi yo gusaba imbabazi no kwemera kubabarira niyo yitiriwe igiti cy’umuvumu. Batangira kwegerana, hateguwe igikorwa cyo kubakira abacitse ku icumu aho abafunze bazaga kubumba amatafari, abacitse ku icumu bakavoma amazi. Icyo gikorwa cyatumaga batinyukana bakaganira ku byabaye. Aho bageze ubu bafite inzu yo gukoreramo, umurima wa hegitari ebyeri bahingamo bose. Bafite gahunda yo korozanya aho mu nka 11 bafite, bamaze koroza imirango 4 kuri 210 bagomba kubona kuri izo nka. Nk’uko Giraneza John avuga icyo gikorwa kizakomeza kugeza ubwo imiryango igize association twuzuzanye igiti cy’umuvumu yose ibona inka. Mukantare Jacqueline