ICYUMWERU CY’UMUJYANAMA CYASOJWE HASANWA UMUHANDA NYAMABUYE–NYAKONDO

Mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera hasorejwe Icyumweru cy’Umujyanama cyari cyatangijwe ku wa 21 Gashyantare 2026 mu Murenge wa Mwogo, kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Umuturage ku isonga, serivisi nziza, Iterambere ryihuse.”

Gusoza iki cyumweru byahujwe n’Umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2026, aho hasanwe umuhanda uhuza imidugudu ya Nyamabuye na Nyakondo mu Kagari ka Kanzenze, wari warangiritse kubera imvura.

Uyu muganda witabiriwe n’Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere, abayobozi mu nzego zitandukanye, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage benshi. 

Muri uwo muhanda hasibuwe imiyoboro y’amazi yari yarafunzwe n’imvura, hashyirwamo amabuye mu binogo byari byangiritse ndetse hanakorwa isuku ku nkengero zawo.

Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, DUSHIME Olive, yavuze ko iki cyumweru cy’Umujyanama cyatanze umusaruro kuko hakozwe ubuvugizi ku bikorwa bitandukanye.

Ati: ” Hagiye hakorwa ubuvugizi ku bikorwa binini n’imishinga minini igiye ifite umumaro ku baturage bacu aho uzasanga ko hari imihanda yagiye ikorwa muri iki cyumweru cy’umujyanama. “

Dushime avuga ko kuba basannye umuhanda wari waratwawe n’isuri ari igikorwa cy’ingirakamaro.

Ati: “Ni igikorwa navuga ko ari ingirakamaro. Ni umuhanda munini , navuga ko uzahuza Umurenge wa Ntarama ugahuza na Gahanga . Hazabaho n’ibindi bikorwa biza bishimangira kiriya gikorwa cyatangiye.”

Umwe mu baturage utwara moto yagize ati: “Nanyuragamo nyerera, ariko ubu ngiye kujya ngenda ntahangayitse.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Rwasa Patrick, yavuze ko iyangirika ry’uyu muhanda ryabangamiraga urujya n’uruza rw’abaturage, ashimira ubufatanye bw’abaturage n’abayobozi mu kuwusana.

Yanavuze ko nyuma y’umuganda, ku Ishuri Ribanza rya Nyamabuye hatewe ibiti 80 birimo 60 bya gereveriya na 20 bya avoka, mu rwego rwo kurengera ibidukikije no guteza imbere ubuzima bw’abaturage.

Icyumweru cy’umujyanama cyasojwe kuri uyu wa 28 Gahyantare cyatangiye tariki ya 21 Gashyantare 2026, mu Murenge wa Mwogo.

Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, DUSHIME Olive, yavuze ko iki cyumweru cy’Umujyanama cyatanze umusaruro kuko hakozwe ubuvugizi ku bikorwa bitandukanye.