Ibiti ni umutungo rusange w’abaturage
Intego y’ Akarere ka Bugesera ni uko byibura buri mwaka bongeraho hegitare 500 z’ubuso buteyeho ibiti, ku buryo mu mwaka wa 2020 bazaba bageze kuri 30%.
Nshimiyimana Innocent umuturage wo mu murenge wa Musenyi agira ati ” ubu turishimira ko ikirere cyacu kimeze neza ndetse n’imvura igwa tugasarura’’. Ibyo byaturutse ku biti byatewe mu masambu no ku mihanda. Hari mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi wo kuri uyu wa gatandatu taliki 26/11/2016.Uwo muganda witabiriwe n’intumwa ya Rubanda Honorable Mukandera Iphigenie, wakorewe mu Murenge wa Musenyi.
Nshimiyimana na bagenzi be bahamya ko ibi biti binatuma ahantu hose uri ubasha kubona ahantu hari umuhanda, bitewe n’uburyo imihanda yo muri uyu murenge iteyeho ibiti.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel, ashimangira ko Akarere ka Bugesera gafite amateka akomeye y’ibiti, aho mu mwaka w’2000 nta biti byariho. Akarere ka Bugesera kazaga imbere mu kugira amapfa akabije. Ubu byarahindutse kubera gahunda yo gutera ibiti. Nsanzumuhire yemeza ko mu Bugesera ubu imvura igwa ”.
Gahunda ya Leta y’u Rwanda ni uko mu mwaka 2020, 30% by’ubuso by’ubutaka bugomba kuba buteyeho ibiti. Mu karere ka Bugesera bageze kuri 15%. Nk’uko umukozi ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere mu Karere ka Bugesera Engenieur MUKUNZI Emile asobanura impamvu uyu mubare ukiri hasi. Ati: “Biterwa no kuba ubutaka bunini bukorerwaho ubuhinzi. ” Mu rwego rwo kuzamura uyu mubare hari gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka.
Nsanzumuhire asaba buri muturage wese gufata ibiti biba biteye mu isambu ye nk’umutungo rusange rusange, kuko ingaruka zibaho iyo byafashwe nabi zigera kuri bose.
Mukantare Jacqueline