IBITARO BYA NYAMATA BYUNGUTSE INYUBAKO ITANGIRWAMO SERIVISI ZO KUBAGA
Ku bufatanye bwa Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda, mu Bitaro bya Nyamata hatashywe ku mugaragaro inyubako ifite agaciro ka miliyoni zisaga 80 RWF, izajya itangirwamo serivisi zo kubaga uburwanyi butandukanye harimo no kubaga ababyeyi bari ku nda, indwara z'amagufwa, inkomere n'izindi.
Igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro iyi nyubako cyabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Gicurasi 2025, kitabirwa na Ambasaderi y’Ubuyapani mu Rwanda, ISAO FUKUSHIMA, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata, Sebajuri JMV.
Ambasaderi w’Umuyapani mu Rwanda, FUKUSHIMA, yavuze ko “Biragaragaza intambwe ikomeye mu rugendo rw'Ibitaro bya Nyamata rwo kugira impinduka mu buvuzi zituma bitanga ubuvuzi bukwiye kuri buri muturage w’Akarere ka Bugesera. Nta gushidikanya; ibyagezweho bisobanura ko hakiri umwanya wo gutegura ibindi bikorwa ku bufatanye bw’impande soze.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata, Sebajuri Jean Marie Vianney, avuga ko inyubako bubakiwe na Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda yatumye babasha kwakira umubare w’abakenera serivisi zo kubagwa.
“Mbere yuko tugira iriya nyubako, twabagiraga ahantu hatoya ariko akenshi ugasanga tubaga abadamu baje batwite. Mubyukuri abandi bakeneraga kubagwa wasangaga tubogereza mu bitaro bya Kanombe. Ariko ubu ubwo dufite iriya mubako turi kubaga abantu 60 buri kwezi, bivuze ko nta murwayi twohereza kereka umurwayi ukeneye ubundi buvuzi bwisumbuyeho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda, agaragaza ko mbere Ibitaro bya Nyamata byari bifite inyubako imwe ntoya yakiraga abantu bose bakeneye serivisi zo kubagwa, ariko ubu hakaba hari indi nyubako nshya yatumye uburyko bwo kwakira abarwayi bugenda neza.
Ati: “Inyubako twari dufite mbere itanga serivisi zo kugagwa, yakiraga ababyeyi baje kubyara ndetse n’abandi, ariko iyi nyubako yarabitandukanyije kuko hari igice cyakira ababyeyi baje kubyara ndetse n’ahandi bakirira abaje gukorerwa serivisi zo kubagwa ubundi burwayi. Turashima cyane iyi nkunga y’ubufatanye mu guteza imbere serivisi z’ubuzima.”
Ibitaro bya Nyamata bifite abaganga babaga bagera kuri babiri (2) babaga indwara zitandukanye zirimo uburwayo bwo munga (general surgery), ububyimba bwo ku mubiri, ndetse n’umuganga ubaga ibijyanye n’amagufwa.
Iyi nyubako yubatswe mu Bitaro bya Nyamata, yuzuye itwaye asaga miliyoni 89 z’amafaranga y’U Rwanda. Muri uyu mushinga, Ubuyapani ibikoresho by’ingenzi byifashishwa muri serivisi zo kubaga indwara zitandukanye.



