Ibibazo by’ubutaka mu Akagari ka Ramiro na Nemba birarangirana na Nyakanga
Inzego zitandukanye ziri gufatanya kugirango ibibazo by’imbibi z’ubutaka n’ibindi bijyanye nabyo kugirango birangire mu karere ka Bugesera. Guverineri CG Gasana Emmanuel yakiriye abaturage bo mu murenge wa Gashora na Rweru kuri uyu wa 15/6/2021
hari abaturage batabonye ibyangombwa kuberako ubutaka bwabo bwibarujeho abandi, abafite ibipimo by’ubutaka bituzuye, ababwambuwe bari barabuhawe, ibyo ni bimwe mu bibazo byagaragajwe n’abaturage ubwo Guverineri CG Gasana Emmanuel yari kwakira abaturage bo mu murenge wa Gashora na Rweru kuri uyu wa 15/6/2021. Nyuma yo kugaragara ko mu gihe cy’ibarura ry’ubutaka habayeho amakosa, Guverineri CG Gasana yijeje abaturage ko bitarenze ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka ibibazo. by’ubutaka mu Kagari ka Ramiro na Nemba bizaba byarangiye. Ni mu rwego rwo kubishyiraho iherezo Ntabwo ari ubwa mbere Goverineri CG Gasana afatanya n’abaturage b’Akarere ka Bugesera gukemura ibibazo by’ubutaka. Tariki ya 14 Gicurasi 2021 nibwo yatangije gahunda yo gukosora imbibi z’ubutaka no gukemura ibibazo bishingiye ku butaka mu Karere ka Bugesera