HIBUTSWE IMIRYANGO IRENGA 700 YAZIMYE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangaje ko muri aka Karere habarurwa imiryango irenga 700 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikazima burundu, harimo isaga 100 yari ituye mu cyahoze ari Cellule Nyirarukobwa, Segiteri Kanzenze.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere, Richard Mutabazi, ku wa 18 Mata 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko hibukwa imiryango yazimye. 

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko ahahoze Nyirarukobwa hagaragaza ubukana Jenoside yakoranywe, aho imiryango yose yahatuye yishwe nta n’umwe urokotse ngo akomeze izina ryayo.

Yagize ati: “Nyirarukobwa aha haributsa ubukana Jenoside yakoranywe n’uburyo ubuzima bw’abacu bwazimye mu kanya gato; umugore, umugabo, abana bakicirwa rimwe. Abo bose turabunamiye. Aha duteraniye ni ‘Cellule Nyirarukobwa’ yaje gusibwa ku ikarita nyuma y’aho imiryango yayo isaga 100 yari ihatuye yazimye muri ‘Cellule’ imwe. “

Abahagarariye abarokotse Jenoside biganye ku ishuri ribanza rya Nyirarukobwa bagaragaje ko iri shuri ryasenywe burundu, abarimu n’abanyeshuri baricwa, bikaba ikimenyetso cy’ubugome Jenoside yakoranywe. Banongeyeho ko nta n’inkiko Gacaca zahabereye kubera kubura abarokotse batanga ubuhamya.

Visi Perezida wa 2 wa IBUKA , Ndizihiwe Blaise yashimangiye ko kwibuka imiryango yazimye ari inshingano ya buri Munyarwanda.

Ati: “Kwibuka imiryango yazimye ni inshingano iremereye kuko bisaba ko Igihugu cyose kiba umuryango wabo. Turababera abavandimwe, tubabere abana ndetse tunababere n’ijwi kuko nta wo kubavugira muri aka kanya.”

Hon. Depite Uwubutatu Marie Thérèse yibukije buri wese ko #Kwibuka imiryango yazimye ari igihango, ati: "Kwibuka imiryango yazimye ni inshingano zacu, ni umihigo, ni igihango dufitanye n'abacu kandi ni isomo rikomeye ku banyarwanda twese; kuko umuryango utibuka urazima."

Iki gikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye cyatangiye mu 2009, gitangirira ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Bugesera, ariko kuri ubu kikaba kigiye kujya gikorwa ku rwego rw’uturere.

Hon. Depite Uwubutatu Marie Thérèse yibukije buri wese ko #Kwibuka imiryango yazimye ari igihango

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko ahahoze Nyirarukobwa hagaragaza ubukana Jenoside yakoranywe, aho imiryango yose yahatuye yishwe nta n’umwe urokotse ngo akomeze izina ryayo.

Visi Perezida wa 2 wa IBUKA , Ndizihiwe Blaise yashimangiye ko kwibuka imiryango yazimye ari inshingano ya buri Munyarwanda.