HEGITARI 800 ZIRI KU BUTAKA BUHUJE ZATEWEHO IMBUTO Y’IBIGORI MU GUTANGIZA IGIHEMBWE CY’IHINGA CYA 2025B
Kuri uyu wa mbere, tariki ya 24 Werurwe 2025, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique yatangije igihembwe cy’Ihinga 2025B, asaba abaturage abaturage kwihutisha imirimo yo guhinga ndetse bagahinga ibihingwa byerera igihe gito, mu rwego rwo kwirinda igihombo giturutse ku mihindagurikire y’ikirere.
Ni igihembwe cyatangirijwe mu Murenge wa Kamabuye ahatewe ibigori kuri hegitari 800 ziri ku butaka buhuje mu cyanya cy’ubuhinzi cyuhirwa kuri site ya Gako iherereye mu Murenge wa Kamabuye.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Umwali Angelique yasabye abaturage kubyaza umusaruro iki gihe cy’imvura bakihutusha imirimo y’ubuhinzi ndetse no guhinga ibihingwa byerera igihe gito; nk'ibishyimbo n'ibyihanganira imihindagurikire y'ikirere.
Ati:”Turabasaba guhinga vuba kandi mutere imyaka yera iki cyumweru murangizanye no gutera ibishyimbo, aho mutabiteye muhatere imigozi y’ibijumba.”
Yasabye abaturage kandi kwiyandikisha muri gahunda ya leta ya nkunganire igamije gufasha abaturage kubona imbuto n’ifumbire ibafasha gukora ubuhinzi bwabo neza.
Umwali Angelique, yasabye kandi abaturage bafite ubutaka bwegereye amazi n’ibishanga kwitabira ubuhinzi bw’imboga n’imbuto kuko biborohera kuzitaho kandi bugatanga umusaruro mwiza.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, Ishami rya Rubirizi, Ayinkamiye Agnes yakanguriye abahinzi kwitabira gahunda za Leta zirimo; iya nkunganire n'iy'ubwishingizi bw'imyaka n'amatungo mu rwego rwo kwirinda ibihombo bashobora guhura nabyo mu bikorwa byabo by'ubuhinzi n'ubworozi.
Yagize ati:” Hari gahunda ya Leta y’Ubwingizi bw’imyaka n’amatungo aho umuhinzi akora na kampani y’ubwinshingizi hagira impamvu ituma umusaruro wawe nkuko wari wawuteganije ubwo bwishingizi bukaba bwakwishyura. Ubwo rero abatariyandikisha mwihutire kuyijyamo kuko niyo umuntu yamaze gutera yemerewe kuyijyamo.”
Mu Karere ka Bugesera hamaze guterwa ibigori biri kuri hegitari zisaga ibihumbi 9 mu zisaga ibihumbi 10 ziteganywa guhingwaho ibigori. Ni mu gihe imbuto y’ibishyimbo ihinze ku buso bungana hegitari zisaga ibihumbi 11 muri uyu mwaka w’igihembwe cy’ihinga cya 2025 B.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Umwali Angelique yasabye abaturage kubyaza umusaruro iki gihe cy’imvura bakihutusha imirimo y’ubuhinzi ndetse no guhinga ibihingwa byerera igihe gito.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, Ishami rya Rubirizi, Ayinkamiye Agnes yakanguriye abahinzi kwitabira gahunda za Leta zirimo; iya nkunganire n'iy'ubwishingizi bw'imyaka n'amatungo.
Mu Murenge wa Kamabuye hatewe imbuto y'ibigori ku buso bungana hegitari 800 ziri ku butaka buhuje mu cyanya cy’ubuhinzi cyuhirwa kuri site ya Gako.