HATANGIJWE URUGERERO RW'INKOMEZABIGWI ICYICIRO CYA 13
Urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera rwatangiye Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rusabwa kugira uruhare rufatika mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, kwirinda ubunebwe no kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa.
Iki gikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Mayange ku rwego rw’Akarere, aho abakitabiriye bagaragaje ko urugerero ari ishuri ribafasha kunguka ubumenyi n’indangagaciro bibafasha kwiteza imbere no kubaka Igihugu.
Bamwe mu rubyiruko n’ababyeyi bitabiriye iki gikorwa bagarutse ku kamaro k’itorero mu gutoza urubyiruko indangagaciro z’umuco nyarwanda no kubafasha gusobanukirwa agaciro ko kuba Umunyarwanda.
Atangiza urugerero ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasabye urubyiruko kuzarangwa n’indangagaciro, kirazira n’imyitwarire myiza, birinda ingeso mbi zirimo ubunebwe, ibiyobyabwenge n’ibindi bishuko bibangamira iterambere ryabo.
Yongeyeho ko ibikorwa by’urugerero bizibanda ku gufasha abaturage binyuze mu mirimo y’amaboko irimo kubaka no gusanira abatishoboye, isuku n’isukura n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza n’iterambere.
Muri uru rugerero, urubyiruko ruzahabwa ibiganiro ku mateka y’u Rwanda, indangagaciro z’umuco nyarwanda, icyerekezo cy’igihugu, guhanga udushya ndetse n’uruhare rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda twifuza.