HATANGIJWE UKWEZI KWAHARIWE URUHARE RW’UMUTURAGE MU IGENAMIGAMBI
Mu rwego rwo gushyigikira imiyoborere ishingiye ku muturage, mu Karere ka Bugesera hatangiye Ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu igenamigambi, hagamijwe gushishikariza abaturage kugira uruhare rugaragara mu gutegura ibikorwa bibagenewe.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Mbyo, Umurenge wa Mayange, aho yagaragaje ko ubuyobozi bw’Akarere buha agaciro gakomeye ibitekerezo by’abaturage, kandi ko inteko nk’izi ari umwanya mwiza wo gusuzuma aho bageze mu rugendo rw’iterambere.
Yashimiye abaturage uruhare bagize mu Iterambere ry'Akarere ka Bugesera mu myaka yashize, abasaba kandi kugira uruhare mu gutanga ibitekerezo ku bikorwa babona bibugarije mu midugudu yabo, bikazashyirwa mu igenamigambi ry'Akarere 2026-2027.
Yagize ati: “Twese hamwe dufite inshingano zo guteza imbere Bugesera. Ibitekerezo byanyu ni byo byubaka gahunda zacu. Ni yo mpamvu tugomba gukomeza gufatanya, kugira ngo ibikorwa biteganywa bijye bikemura ibibazo abaturage ubwabo baba baragaragaje.”
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu Yvette Imanishimwe, yifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Nyakayenzi, Umurenge wa Kamabuye, aho yagarutse ku kamaro k’izi nteko mu gutanga umwanya wo kuganira ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage no gushaka ibisubizo birambye.
Nyuma yo kugeza ku baturage ibikubiye muri gahunda y'Iterambere rirambye ry'Akarere District Development Strategies 2024-2029, bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo ku bikorwa bifuza ko byazitabwaho mu gutegura ingengo y'Imari ya 2026-2027, birimo kwegerezwa ibikorwa remezo no kubafasha kwivana mu bukene.
Ukwezi kwahahariwe uruhare rw'Umuturage mu igenamigambi ry'Akarere kwatangiye tariki ya 01 Ukwakira 2025 kuzasoza tariki ya 31 Ukwakira 2025.





