MU KARERE KA BUGESERA HATANGIJWE KU MUGARAGARO IGIHEMBWE CY’IHINGA CYA 2026B

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangije ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2026B, bunasaba abaturage kwihutisha ibikorwa by’ubuhinzi no guhinga ubutaka bwose bushobora kweramo imyaka muri iki gihembwe.

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Rilima, Akagari ka Ntarama, kuri site ya Gaseke, aho hatewe imbuto y’ibishyimbo ku buso bwa hegitari eshanu. Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2026B, igihingwa cy’ibishyimbo ni cyo cyitezwe guhingwa ku buso bunini mu Karere ka Bugesera, bugera kuri hegitari 15,472.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Umwali Angelique, yasabye abahinzi kwihutisha imirimo y’ubuhinzi kugira ngo babashe kubona umusaruro mwiza. Yibukije ko guhinga ubutaka bwose bushoboka, haba ubwegereye urugo, uburi kure ndetse n’ibibanza bidahingwamo, bizafasha kongera umusaruro w’ibishyimbo n’indi myaka igenewe isoko.

Yagize ati: “Turashimira abaturage uburyo bari gukorana imbaraga mu kurangiza imirimo y’ihinga kugira ngo batere imyaka. Icyo dushishikariza buri wese ni uguhinga ubutaka bwose bushoboka kugira ngo tuzagire umusaruro mwinshi.”

Yanagaragaje ko ikirere kirimo imvura ihagije, bityo ko abahinzi bakwiye kubyaza umusaruro aya mahirwe bakihutisha ibikorwa by’ubuhinzi. Yongeyeho ko umusaruro mwinshi ufasha kongera ibiribwa ku isoko bikanagabanya ibiciro.

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Rilima bashimira ubuyobozi bwabafashije kubona amasambu yo guhinga ndetse na nkunganire ku nyongeramusaruro, bakavuga ko biteze umusaruro mwiza bitewe n’imvura iri kugwa ndetse n’imbuto nziza bahawe.

Hagenimana Fulgence, umwe mu bahinzi bahinga ibishyimbo muri aka gace, yavuze ko imbuto ya koruta bateye yera mu gihe gito, bityo bakaba bizeye ko bazabona umusaruro mwiza.

Ati: “Turashimira ubuyobozi budushishikariza gukora ubuhinzi kandi bukadufasha kubona inyongeramusaruro. Turizera ko tuzagira umusaruro mwiza kuko imvura iri kuboneka kandi turi kwihutisha ibikorwa byo gutera imbuto.”

Umuyobozi wa Sitasiyo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ishami rya Rubirizi, Kagoyire Cecile, yasabye abahinzi gukomeza gukurikirana neza imyaka yabo, harimo no gutegura ifumbire yo kubagaza ndetse no kurwanya ibyonnyi bishobora kwangiza imyaka.

Yanibukije abahinzi bo mu mirenge ikunda guhura n’amapfa, irimo na Rilima, ko bakwiye gushyira imbaraga mu guhinga imyaka yerera mu gihe gito kandi bagakoresha uburyo bw’ubuhinzi bugezweho.

Mu Karere ka Bugesera, muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2026B, biteganyijwe ko ibishyimbo bizahingwa kuri hegitari 15,472, ibigori bihingwe kuri hegitari 13,737, umuceri uzahingwa kuri hegitari 1,322, mu gihe soya izahingwa kuri hegitari 221.