HATANGIJWE IRUSHANWA RY'UMURENGE KAGAME CUP 2026

Mu Karere ka Bugesera hatangijwe ku mugaragaro irushanwa ngarukamwaka ry’Umurenge Kagame Cup 2026, aho hamenyekanye imirenge yakatishije itike yo gukina imikino ya kimwe cya kane (1/4) mu mupira w’amaguru mu byiciro by’abagabo n’abagore.

Imikino yo gufungura iri rushanwa yabaye ku wa Gatanu tariki 16 Mutarama 2026, ihuza imirenge 14 muri 15 igize Akarere ka Bugesera mu mikino ya kimwe cya munani (1/8), mu gihe Umurenge wa Kamabuye wegukanye igikombe mu 2025 mu bagabo n’abagore uzinjira mu irushanwa utangiriye muri 1/4.

Mu cyiciro cy’abagabo, imirenge yakomeje irimo Ntarama, Mareba, Nyarugenge, Ruhuha, Rweru, Rilima na Mwogo. Mu cyiciro cy’abagore, hakomeje Ntarama, Musenyi, Ngeruka, Shyara, Rweru, Rilima na Mwogo.

Atangiza iri rushanwa ku mugaragaro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera, Nkuranga Joseph Kayonga, yashimye imyiteguro myiza y’imirenge yose, asaba abakinnyi, abayobozi n’abafana kurangwa n’ikinyabupfura, umuco wo guhiganwa mu mahoro no kwimakaza indangagaciro z’imiyoborere myiza.

Biteganyijwe ko imikino ya kimwe cya kane (1/4) izakinwa tariki 23 Mutarama 2026, iya kimwe cya kabiri (1/2) ikinwe tariki 30 Mutarama 2026, naho umukino wa nyuma ku rwego rw’Akarere ukazaba tariki 16 Gashyantare 2026.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Bugesera, Nkuranga Joseph yasabye abakinnyi kurangwa n'ikinyabupfura ndetse no guharanira inziza 

Umukino wahuje ikipe y'Umurenge wa wa Mwogo na Juru warangiye Mwogo itsinze Juru penaliti 6-5 nyuma yo kunganya 0-0

Mu bagore, ikipe y'Umurenge wa Mwogo yatsinze iya Juru 2-0