#KWIBUKA31: HATANGIJWE ICYUMWERU CY’ICYUNAMO N’IMINSI 100 YO KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Kuri uyu wa mbere, tariki ya 07 Mata 2025, mu Karere ka Bugesera hatangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaturage basabwa kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ihakana n’ipfobya ryayo.
Ni gahunda yatangirijwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, yitabirwa n’Intumwa ya Rubanda mu Nteko Ishingamategeko y’U Rwanda, Uwubutatu Marie Therese, Perezida wa Ibuka mu mu Karere ka Bugesera, Bankundiye Marie Chantal, Abagize Inama Njyanama y’Akarere, Inzego z’umutekano, abaturage b’Akarere ka Bugesera ndetse n’inshuti zako.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimiye abitabiriye bose, avuga ko Urwibutso rwa Nyamata rubambatiye amateka y’Abatutsi benshi bahungiye mu Kiliziya ya Nyamata, bakahicirwa.
Yagize ati:”Ubundi ku munsi nk’uyu, biragorana kubona icyo umuntu avuga bitewe n’aya mateka, by’umwihariko muri aka Karere kacu ka Bugesera. Aha turi mu Murenge wa Nyamata, dufite imibiri y’abarenga ibihumbi 45 bishyinguye mu rwibutso, bigaragaza ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Abenshi bahungiye mu Kiliziya ya Nyamata bizeye amakiriro, abandi bahazanwa bavanywe ku biro bya Komine Kanzenze, aho bari bamaze kubura ubutabazi bw’ubuyobozi ariko bikarangira bishwe.
Meya Mutabazi yashimiye Imiyoborere myiza y’igihugu asaba buri wese gusigasira ibyagezweho no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: “Ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hari byinshi byo kwishimira Imiyoborere myiza yatugejejeho. Turasabwa rero kubisigasira, tugakora cyane kugirango duhamye umuco w’Ubumwe bwacu. N’ubwo bigaragara ko ingenagbitekerezo ya jenoside igihemberwa, ntibiduce intege kuko nta na riwme ikibi gitsinda icyiza. Ufatanye, tuyirwanye, izatsindwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze kandi ko kuba Urwibutso rwa Nyamata rwarashyizwe mu Murage w’Isi, mu rwego rwo kumenya no kumenyekanisha amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, bitanga imbaraga zo gukomeza gusigasira aya mateka.
Mu butumwa Perezida wa Ibuka mu Karere ka Bugesera yatanze, Bankundiye Chantal yashimiye Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu bukomeje kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: "Muhumure kandi mukomere kuko turacyafite icyizere cy’ubuzima bitewe nuko abahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame barahari ntaho bagiye.”
Mu kiganiro cyatanzwe na Rutayisire Jackson, inzobere mu mateka y’u Rwanda, kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagaragaje ko Jenoside yaturutse ku mugambi wateguwe na Leta hagati ya 1990 na 1994, avuga ko kwibuka bifasha kurwanya ingengabitekerezo n'amacakubiri yasenye umuryango nyarwanda.
Ati: ”Abanyarwanda twiyemeje guhora twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk'amateka ashaririye yaranze igihugu; dukwiye kwigiraho kugira ngo adufashe kurwanya no gukumira ingengabitekerezo y'urwango n'amacakubiri yasenye umuryango Nyarwanda.”
Hon. Depite Uwubutatu Marie Therese yihanganishije imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko mu rwego rwo kurwanya no guca burundu ingengabitekerezo ya Jenoside hazakomeza gushyirwa imbaraga mu guhana abayigaragaweho hakurikijwe amategeko ahana.
Mu gutangiza icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Karere ka Bugesera hunamiwe ndetse hanashyirwa indabo ku mva iruhukiyemo abarenga ibihumbi 45 bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, bishwe bazira uko bavutse.

Hunamiwe ndetse hanashyirwa indabo ku mva iruhukiyemo abarenga ibihumbi 45 bishwe bazira uko bavutse.
Meya Mutabazi yashimiye Imiyoborere myiza y’igihugu asaba buri wese gusigasira ibyagezweho no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Hon. Depite Uwubutatu Marie Therese yihanganishije imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Bugesera, Bankundiye Chantal yashimiye Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu bukomeje kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.


